Guverinoma y’u Rwanda yagennye ko amasomo mu mashuri yose mu Rwanda agomba kujya atangira saa mbili n’igice z’igitondo, akazajya arangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ikaba yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Iyi nama yemerejwemo amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’abakozi mu Rwanda, hagamijwe “guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.”
Umwe mu mwanzuro w’ibyemezo byafatiwe muri iriya nama y’abagize Guverinoma uvuga ko “mu mashuri amasomo azajya atangira saa mbili n’igice za mu gitondo, ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba.”
Ni mu gihe amasomo mu mashuri menshi yatangiraga hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya z’igitondo, akarangira saa kumi n’igice z’umugoroba.
Ku bijyanye n’abakozi ba Leta Guverinoma yanzuye ko amasaha y’akazi agomba kuba umunani, ni ukuvuga kuva saa tatu z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni amasaha atarimo imwe abakozi bagomba kuzajya bamara mu kiruhuko cya saa sita.
Mbere ya saa tatu z’igitondo Guverinoma yanzuye ko abakozi bashobora kuzajya bakora akazi kabo bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitaba akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.
Guverinoma yatangaje ko uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023, nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo zizaba zamaze gushyiraho amabwiriza yerekeye ishyirwa mu bikorwa ryawo.

4 Responses
Amasomo mu Rwanda hose agiye kujya atangira 8:30 z’igitondo, akazi gatangire 9:00
Ko abakozi baLeta bazajya batangira akazi saatatu abakozi bomuri prive (private sector) bazajya batangira ryari?

Amasaha nakibazo ateye 5:00pm
Amasomo mu Rwanda hose agiye kujya atangira 8:30 z’igitondo, akazi gatangire 9:00
Amasaha nakibazo ateye 5:00pm