Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ingingo enye zisabwa kugira ngo yemere kuganira n’umutwe wa M23, zirimo iy’uko uyu mutwe ugomba kuva mu duce twose wigaruriye.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula Apala; mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro Lutundula yongeye kugaragaza M23 nk’umutwe w’iterabwoba, bityo ko Leta ya Congo Kinshasa idashobora kuganira na yo mu gihe cyose idashobora gushyira mu bikorwa ziriya ngingo enye.
Mu ngingo Kinshasa isaba M23 kubahiriza kugira ngo bicarane ku meza y’ibiganiro, harimo “guhagarika ibikorwa byayo by’ibyaha, M23 igomba kuva mu duce twose yafashe, abaturage bahunze bagomba kugaruka mu byabo no guhagarika ubufasha bwose ku mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23.”
RDC yasabye M23 biriya, mu gihe uriya mutwe uheruka gusaba RDC kutazongera na rimwe ihirahira ngo yongere kuyisaba na rimwe kuva mu bice yigaruriye. Ni nyuma y’ibitero indege z’intambara za FARDC ziheruka kugaba mu bice M23 igenzura; uyu mutwe ukavuga ko hari abasivile byahitanye.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, yongeye gushimangira ko “nta na santimetero n’imwe” uriya mutwe ushobora gusubiraho inyuma, yungamo ko mu bice bagenzura abaturage bamaze kugaruka mu byabo.
Major Willy Ngoma yakomeje avuga ko M23 atari umutwe urimo gukora ibyaha, bityo ko Lutundula nta bubasha na busa afite bwo kubaha amabwiriza.
Mu cyumweru gishize, umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) wanzuye ko tariki 16 z’uku kwezi i Nairobi hazatangira ibiganiro bishya ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Ni mu gihe imirwano ikomeye igikomeje kujya mbere hagati ya M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru.

6 Responses
RDC yabwiye M23 ibintu 4 isabwa kugira ngo bemere kwicarana ku meza y’ibiganiro
Rutundura. Komera rwose. Hanyuma m23 niba aho yafashe harahabwa nde? Barajyahe ko bari iwabo. Baraharahaniye nawe tunsa intwaro uhabavane. Shaka aho ubashyira babone kuhava. Erega iyo ushaje Uba ushaje. M23 songa mbere abo birirwa bavangura, bica abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ubahashye.

UZABANZE UKORESHE INTA’MPA. IWAWE CONGO.
RDC yabwiye M23 ibintu 4 isabwa kugira ngo bemere kwicarana ku meza y’ibiganiro
UZABANZE UKORESHE INTA’MPA. IWAWE CONGO.
RDC yabwiye M23 ibintu 4 isabwa kugira ngo bemere kwicarana ku meza y’ibiganiro
murye muhage abandi bashonje m23 sabakongomani iwanyu mubayo murabahutugusu ntabatutsi babayo harubwoko batavumika bwitwa ubwanyamugisha uzabaze mbaramu?