Abaturage b’akagari ka Kagomasi mu murenge wa Gashora, baratotezwa bazira kuba baravuganye n’itangazamakuru. Bamwe ngo bahimbwe amazina y’amaradiyo, abandi ntibahabwa serivisi bakeneye.
Intandaro yabyo ni ikiganiro abo baturage bagiranye na Radio/TV One, bavuga ku rugomo bagirirwa bakubitwa imitarimba n’abayobozi, ndetse n’amafaranga ya VUP bambuwe y’amezi atandatu. Ibi kandi ngo babisangiye n’ab’indi mirenge nka Dihiro na Rweru.
Mu kiganiro cya mbere, umuturage umwe abwira umunyamakuru ko umwe mu bayobozi yamukubise ferabeto (icyuma gikoreshwa mu bwubatsi). Ushyirwa mu majwi ni uwitwa Martin, bita Chairman w’akagari. Undi mukecuru witwa Jeanette, avuga ko we na bagenzi be bahabwaga inkunga y’abatishoboye ya VUP, nyuma bakaza kwamburwa amezi atandatu, ari abaturage b’imirenge ya Gashora, Dihiro na Rweru, n’indi yo muri ako karere.
Maritini amaze kumenya ibyavuzwe, ngo yakoze amatsinda yo kurwanya abavuganye n’itangazamakuru. Umuturage ati « biremye udutsiko bakajya bakora utunama twa nijoro ngo badushyire mu kato ». Undi ati « birirwa bavuga ngo abagiye kuri TV One bazayikurikire ibarenganure, naho Jeanette we basigaye bamwita TV One ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage b’akagari ka Kagomasi, bavuga ko byose biyobowe na Maritini, ngo unavuga ko TV One ntacyo yamukoraho, kandi nta n’icyo yamarira abayiyambaje bashaka ubuvugizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Mushenyi Innocent we avuga ko atari azi icyo kibazo, akaba afashe ingamba zo kugikurikirana. Maritini ushyirwa mu majwi we byose arabihakana, byaba urugomo cyangwa gutoteza abavugana n’itangazamakuru.
Ingingo ya 16 y’itegeko n° 04/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko uwatanze amakuru arengerwa. Igira iti “Bitabangamiye ibiteganyijwe mu ngingo ya 4 y’iri tegeko(amakuru y’ibanga, abitswe), nta muntu uhanwa hashingiwe ko yatanze amakuru, yabonye mu gihe ababishinzwe batabikoze mu gihe giteganywa n’amategeko, iyo uwo muntu afite gihamya y’uko ayo makuru ari ukuri kandi ko gutangaza ayo makuru biri mu nyungu rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


