Twitter yahagaritse kugurisha ‘Blue tick’ nyuma y’uko abarimo ‘Yezu’ na ‘Shitani’ bayihawe

Sangiza iyi nkuru

Urubuga rwa Twitter rwabaye ruhagaritse gutanga ‘Blue tick’ (akarango k’ubururu kerekana konti nyazo), nyuma y’akajagari no guha kariya karango konti nyinshi mpimbano kubera ko benezo babashije kwishyura ikiguzi cyashyizweho.

Mu busanzwe ikiguzi cyo kugira abafite konti za Twitter bahabwe ‘Blue tick’ ni $8; nk’uko amabwiriza ba nyiri ruriya rubuga baheruka gushyiraho abivuga. Ni amabwiriza yashyizweho nyuma y’uko umuherwe Elon Musk wa mbere ku Isi yari amaze kugura ruriya rubuga.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) dukesha iyi nkuru byatangaje ko guhera ku wa Kane w’iki cyumweru, konti nyinshi mpimbano za Twitter zatangiye kubona ‘Blue tick’, mu gihe mbere byari bizwi ko aka kamenyetso gasobanura ko konti ‘yagenzuwe’ kandi ‘yizewe’.

Muri Konti mpimbano za Twitter zamaze guhabwa kariya kamenyetso, harimo iyitwa Jesus Chris (Yezu Kristu) ndetse n’iyitwa Satan (Satani), bijyanye ko kuba abazikoresha baramaze kwishyura $8 ya Verification.

Nyiri konti ya Jesus Christ, utifuje ko amazina ye nyakuri atangazwa, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Business Insider ko yafunguye iyi konti ‘@Jesus’ muri 2006 kugira ngo ajye asetsa abantu bakoresha ruriya rubuga.

Yagize ati: “Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi konti [blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by’ukuri ntabwo ndi Yezu. Nta konti ya Twitter agira. None se kuki bayemeza? Ntibisobanutse!”

Usibye Yezu na Satani, hari n’izindi Konti mpimbano nyinshi ziri mu mazina y’abanyapolitiki, ibyamamare n’ ibigo bikomeye by’ubucuruzi zabonetse kuri Twitter kuva ku wa kane ziri ‘verified’.

Zimwe muri zo ni nk’iya Mark Zuckerberg usanzwe ari nyiri Facebook, Joe Biden usanzwe ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na George W. Bush bayoboye Amerika na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Twitter nyuma yo gusanga izi konti ari impimbano yagiye izihagarika, ndetse ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo ihita ihagarika uburyo bwo kwishyura ngo ubone ‘Blue tick’ bwari bwatangijwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Satani na Yezu cyakora bo baracyafite ‘blue tick’ zabo, ndetse kugeza kuri uyu wa Gatandatu buri wese akomeje gutambutsa ubutumwa avuga iby’ubwami bwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *