Abaturage bagera kuri Miliyoni batuye Umujyi wa Goma ubarizwa mu Ntara y’Aamajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , nta mazi meza bafite ubu bari guresha amazi y’Ikiyaga cya Kivu ndetse bamwe bakayabona bayaguze.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI)dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu bucuruzi bw’amazi y’ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Goma bukomeje kufata indi ntera kandi ko ubuzima bw’abaturage buri mu kaga.
Iyi Radio ikomeza ivuga ko aya mazi aba baturage bakoresha afite kubateza indawara zitandukanye cyane cyane izifite aho zihuriye n’umwanda nka Kolera ikunze no kuvugwa mu duce tumwe na tumwe tugize uyu mujyi.
Mu mwa wa 2014 nibwo hatangiye gutangazwa inkuru zivuga mu abaturage batuye umujyi wa Goma basaba inzego bireba kubagezaho amazi meza ndetse hakaba harabaye imyigaragambyo isaba ko iki kibazo cyakemuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
RFI kandi ivuga ko kugeza ubu inzego zishinzwe kugeza ku baturage amazi meza nta kintu zirakora.
Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ukaba uhana imbibi na Karere ka Rubavu ko mu Rwanda , ukaba ukunze kurangwamo urujya n’uruza rw’abantu kubera ubucuruzi buwukorerwamo bwiganjemo ubwambukiranya umupaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


