U Rwanda rugeze ku mwanya wa 8 mu izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa: U Rwanda ku mwanya wa 8, ruvuye ku wa 9

Sangiza iyi nkuru

Banki y’Isi muri raporo yayo nshya, yagaragaje ko kugeza tariki ya 31 Ukwakira 2022 u Rwanda rwageze ku mwanya wa 8 mu bihugu 10 bya mbere bifite ibiciro by’ibiribwa byazamutse kurusha ahandi.

Iyi banki yagaragaje ko imbere mu Rwanda, ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku kigero cya 41%, rukaba rukurikirwa na Ghana iri ku kigero cya 38% na Moldova iri kuri 34%.

Igihugu cya mbere cyagize izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije cyane ni Zimbabwe iri ku kigero cya 340%, Liban iri kuri 208%, Venezuela ikaza ku mwanya wa gatatu ku 109%. Liban ni yo yagize izamuka ugereranyije no mu kwezi gushize, kuko yari ku 198%.

Raporo ya Banki y’Isi yo muri Nzeri 2022 yagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 9 mu izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, aho rwari ku kigero cya 34%, rugakurikirwa na Ghana na yo yari kuri 34%.

Inkuru y’ubushize https://bwiza.com/?U-Rwanda-mu-bihugu-10-bya-mbere-bigaragaramo-izamuka-rikabije-ry-ibiciro-by

Banki y’Isi isobanura ko izamuka ry’ibi biciro ryatewe ahanini n’ingaruka z’ibibazo Isi ihanganye na byo, birimo intambara yo muri Ukraine yakomye mu nkokora iyoherezwa ry’ibinyampeke, ibihano ibihugu bisanzwe bibyohereza byafatiwe ndetse n’ingamba bimwe byafashe zirimo kutabyohereza ku isoko mpuzamahanga mu rwego rwo kurengera abaturage babyo.

Yagize iti: “Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, hafashe ingamba nyinshi ku kohereza ibiribwa no kubyinjiza. Ikibazo rusange cy’ibiribwa cyazamuwe n’ingamba mu bucuruzi ziyongereye, zafashwe n’ibihugu kugira ngo byongere kwihaza kw’ababituye no kugabanya ibiciro. Kuva tariki ya 21 Ukwakira 2022, ibihugu 20 byakumiriye iyoherezwa ry’umusaruro ukomoka ku bihingwa 25, ibindi byemeza ingamba zo gukumira iyoherezwa ry’ibihingwa 12.”

Keretse kuba iyi banki y’Isi yaratanze inkunga y’amadolari ya Amerika miliyari 30 yo gufasha ibi bihugu guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro mu gihe cy’amezi 15 binyuze mu gushora mu bikorwa by’ubuhinzi, ntigaragaza niba hari icyizere cy’uko impamvu nyamukuru zariteye zizavaho cyangwa zizagabanyuka mu gihe cya vuba.

U Rwanda rugeze ku mwanya wa 8 mu izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa
U Rwanda rugeze ku mwanya wa 8 mu izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *