Umugabo w’imyaka 41 wo mu gihugu cy’u Burundi bivugwa ko yari Imbonerakure, kuwa Kane ushize yiciwe ahitwa Rwimbogo, muri zone ya Rushubije muri komini ya Ntega (intara ya Kirundo, mu majyaruguru y’u Burundi) yishwe na bagenzi be .
Uyu wahohotewe witwa Habayimana wari Imbonerakure (umwe mu bagize urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi) ngo yakubiswe bikabije na bagenzi be, bamushinja ko atabitse amabanga y’ibyaha bakora.
Habayimana yari yafashwe n’itsinda ry’Imbonerakure mu ijoro ryo ku wa Gatatu ahagana mu ma saa yine z’ijoro nk’uko tubikesha SOS Media Burundi.
Izo mbonerakure, zari ziyobowe n’uwitwa Nzobarinda, ngo zari zirimo guhohotera abantu babiri, umugabo n’umugore, bavuganaga nyuma yo kuva mu kabari.
Amakuru aturuka muri ako gace agira ati: “Habayimana yaje ku muyobozi w’Imbonerakure wo ku musozi wa Rwimbogo, witwa Nzobarinda bajyaga bibana nijoro.”
“Yabajijwe aho yajyaga saa yine z’ijoro, asubiza ko agiye kwa Nzobarinda”.
Nk’uko amakuru agera kuri uru rubuga avuga, Nzobarinda yari amufitiye inzika kubera ko yamukekagaho guhishura amabanga y’uko we n’izindi Mbonerakure bakoraga ubujura nijoro bari kumwe n’umuyobozi wabo.
Nzobarinda ngo yategetse izindi Mbonerakure “kumukosora”.
Uyu ngo yaba yaragize ati “Nubwo yabura umwuka. Ibisigaye nzabyitaho. ”
Ngo umugabo rero yarakubiswe bagenzi be bamusiga aho arimo gupfa baragenda.
Umwe mu bagize umuryango we yagize ati “Ntabwo tuzi uko yashoboye kugera mu rugo. Ku wa kane, ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo, twamuzanye ku kigo nderabuzima ameze nabi cyane. Yari arimo kuruka kandi yihagarika amaraso.
Yapfuye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo apfiriye ku kigo nderabuzima, ”
Umuryango we urasaba ubutabera.
Umuryango wa Nyakwigendera wagize uti “Ababikoze barazwi. Kugeza ubu, ubutabera ntacyo bwakoze ngo bubafate”.
Bakomeza bavuga ko abagizi ba nabi bavuze ko uwishwe yishwe nyuma yo gufatwa arimo gupfumura inzu ngo abone uko yiba iby’imbere.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wo muri iyi ntara urasaba ko abo bagizi ba nabi batabwa muri yombi. Urasaba kandi umuyobozi wa Ntega, Pierre Claver Mbanzabugabo “kureka guceceka kuko iyi komine irimo kuberamo ubwicanyi bwinshi”.
Ubuyobozi bwa komine ariko ngo ntibwabonetse kugirango bugire icyo butangaza kuri ayo makuru.


