Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu kiganiro cya mbere ku murongo wa telephone yagiranye n’Umuyobozi wa Palesitina kuva yajya ku butegetsi kuwa 20 Mutarama 2017 yahise amutumira muri White House.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Trump yasabye Mahmoud Abbas kumugenderera vuba bakaganira ku kuntu ibiganiro hagati ya Israel na Palestina byasubukurwa nk’uko umuvugizi wa Abbas, Nabil Abu Rudeina yabitangarije Ibiro Ntaramakuru bya Palestina, Wafa.
Ibiro bya perezida wa Amerika nabyo bikaba byatangaje mu itangazo byashyize ahagaragara ko Trump yatumiye Abbas mu nama muri White House vuba mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro bagiranye nk’uko Wafa ibitangaza, Abbas yabwiye Trump ko amahoro ari yo mahitamo y’abaturage ba Palestina ashobora kuzabageza ku ishingwa rya Leta ya Palestina iruhande rwa Leta ya Israel.
Perezida Trump nawe ngo akaba yabwiye Umuyobozi wa Palestina ko afite icyizere ko amahoro ashoboka hagati y’Abanya-Israel n’Abanyapalesitina impande zombi zikaba zigomba kubiganiraho zitanyuze ku ruhande, yongeraho ko kandi igihe kigeze ngo amahoro aboneke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamakuru wa Al Jazeera witwa Patty Culhane, uri i Washington avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’uko Donald Trump yaba agiye kwita ku kibazo cya Israel na Palestina mu buryo butandukanye n’ubuyobozi bwamubanjirije.
Gusa, iyi nkuru ikomeza ivuga ko iki kibazo Trump yaba agiye kugishinga umukwe we, Jared Kushner, hataramenyekana uko Abanyapalesitina bazamwizera kandi foundation y’umuryango we ishinjwa kuba yaragize uruhare mu kubaka muri West Bank kwa Israel itanga amafaranga. Iki ngo na ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israel nawe akaba yaragikoze.
Ese Leta 2 (iya Palestina na Israel) zirashoboka?
Mu kwezi gushize kwa Gashyantare ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu nawe yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakirwa muri White House. Mu nama bakoranye, perezida Trump yatangaje ko atemera neza ko gushinga leta 2 zigenga ari wo muti w’ibibazo biri hagati ya Israel na Palestina.
Icyo gihe yagize ati: “Ndi kureba kuri leta 2 na leta imwe, kandi ndifuza icyo impande zombi zishaka… nshobora kubana n’imwe cyangwa indi”.
Nyuma yo gutangaza ibi rero ntibyakiriwe neza mu bihugu by’Abarabu, bituma kuva icyo gihe Trump abanza kuzajya yigengesera mu gihe avuga ku mwanzuro wa leta 2, ndetse hanavugwa ko ambasade ya Amerika ishobora kwimurwa i Ter Aviv ikajyanwa I Yerusalemu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


