Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo aremeza ko nta masezerano y’ibanga Perezida Tshisekedi yigeze agirana n’u Rwanda ahubwo akavuga ko amasezerano atatu y’ubucuruzi ari yo yasinywe muri Kamena 2021 hagati y’ibihugu byombi, na yo yahagaritswe bisabwe n’inama nkuru y’umutekano kugira ngo basubize icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda .
“Ababona mu bushotoranyi bw’u Rwanda kuri DRC rwitwikiriye M23 nk’ingaruka zo kutubahiriza amasezerano hagati ya Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi n’u Rwanda, bari mu nzira mbi”
“Nta masezerano adasobanutse yashyizweho umukono na Perezida Tshisekedi n’u Rwanda”, ibi byatangajwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu itariki ya 11 Ugushyingo ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, basobanura uko urugamba rwa dipolomasi rwifashe nk’uko tubikesha Medicongo.net.
Patrick Muyaya ati “Perezida wa Repubulika ntabwo asinya amasezerano. Kubera ko nkunze kumva ngo Perezida wa Repubulika yasinyanye amasezerano n’u Rwanda. Nta masezerano yasinywe na Perezida wa Repubulika n’u Rwanda. Gushyira umukono ku masezerano ntabwo biri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika. ”
Umuvugizi wa Guverinoma yibukije kandi ko ahubwo DRC n’u Rwanda byasinyanye, muri Kamena 2021 mu busitani bwa Hotel Serena i Goma, amasezerano atatu y’ubufatanye. Kandi kugeza uyu munsi, aya masezerano 3 yose yahagaritswe.
Ati “Muri Kamena 2021, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byagiranye amasezerano atatu y’ubucuruzi. Aya mbere ajyanye no guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Aya kabiri ni amasezerano yo kwirinda imisoro ibiri no gukumira kunyereza imisoro ku byerekeye umusoro ku nyungu. »
Umuvugizi wa guverinoma asobanura ko amasezerano ya gatatu y’ubwumvikane yerekeye itunganywa rya zahabu kandi areba sosiyete ya Congo (SAKIMA SA) ndetse n’isosiyete yo mu Rwanda, Dither LTD “, asobanura ko” guhagarikwa kw’ayo masezerano ari uburyo bw’ibihano by’ubukungu kugira ngo basubize ubushotoranyi bw’u Rwanda ”.
Nk’uko byatangajwe na Patrick Muyaya, ngo habaye ihagarikwa ry’ingendo z’indege za Rwandair, isosiyete y’igihugu cy’u Rwanda yari imaze gutangiza ingendo ebyiri mu cyumweru i Lubumbashi na Goma, ziyongeraga ku zo yari isanzwe ikora i Kinshasa.
Minisitiri Muyaya ashimangira ko “usibye aya masezerano, nta yandi yabayeho kandi yari gusinywa mu mwijima cyangwa mu bitekerezo yahuza Perezida wa Repubulika n’u Rwanda”.


