Uyu mugore avuga ko umurima ibi bishorobwa byagezemo bataba bagisaruye

Nkombo: Batewe inkeke n’igishorobwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’utugari twa Bugarura, Rwenje, Kamagimbo n’igice kimwe cya Bigoga mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko batewe inkeke n’igishorobwa kibacagagurira imyaka gihereye mu butaka, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubasura bakirebera igihombo kibateza, hakaba hanakorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo ibyacyo bimenyekane neza n’uburyo cyacika.

Ubwo Umunyamakuru wa BWIZA yahageraga nyuma y’intabaza y’aba baturage,abakuru muri bo bamuganirije bavuze ko kimaze imyaka irenga 20 muri ubu butaka, bakiri abana bakaba baranakibonaga mu mase y’inka no mu nzu za nyakatsi, icyabonekaga mu butaka mu mirima yabo ngo nticyaryaga imyaka cyane nk’ubu, muri iki gihe ngo cyongereye ubukana ku buryo n’umurima wose gishobora kuwigabiza, umuhinzi agaheruka uko yagahinze.

Mazimpaka Félicien w’imyaka 52, utuye mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Bugarura, avuga ko imyaka cyagezemo ntacyo umuntu yongera gusarura kuko kiyikegetera hasi mu butaka, umuhinzi akabona imyaka igenda yuma yikubita hasi, bacukura bakakibonamo.

Avuga ko igiteye impungenge kurushaho ari uko iyo umuhinzi acukuye akavanamo kimwe, mu butaka hasigaramo utuntu twinshi bakeka ko ari amagi yacyo cyangwa abana bacyo, bikongera kuba byinshi mu minsi mike ugasanga n’ubundi imyaka byayiheregese byayimaze.

Ati: “Turi abana twakibonaga mu mase y’inka, mu nzu za nyakatsi no mu butaka ariko icyo gihe nta myaka cyaryaga, gitangiye kuyangiza mu bihe bya vuba. Nta mwaka kirenga,yaba soya, ibishyimbo, imigozi y’ibijumba n’indi myaka yose kirararika, keretse urutoki ni rwo ugisangamo, ariko kubera ubwinshi bw’imizi y’insina kuyishyira hasi bikakinanira. Impungenge zindi dufite ni uko n’ibiti bikiri bito kitabitinya, ari yo mpamvu usanga ino dufite ikibazo cy’ibiti kandi tubitera, kuko kibyangiza bikimera.”

Avuga ko cyangiza imyaka ikimera cyangwa igeze cyane cyane mu ibagara, kikororoka vuba kuko kidashira mu butaka icyakora ko aho batanze ishwagara ihagije bagashyiramo kitahazahaza kuko ngo iba ifite umucanga gikozaho amenyo agahunguka, bahabagara bagasanga cyarapfuye, ya shwagara yashira mu butaka amagi yacyo akituragamo ibindi byinshi byongera kwangiza imyaka.

Nyirabishingwe Régine wo mu mudugudu wa Rutarakiro, akagari ka Rwenje, ati: “Biba ari byinshi mu murima wacukura ukagenda ubibona n’amagi yabyo, ku buryo aho byageze wagombaga kuheza nk’ibilo 50 bya soya, utahabona n’ibilo 10. Icyakora ubwo baheruka kuduha ishwaga aho twayishyize twarasaruye, kuko umucanga uyibamo kiwukubitamo amenyo agahunguka ntikirye imyaka.

Dusanga duhawe nyinshi ihagije tukayishyiramo yashiramo tugashyiramo indi, bityo bityo, bitakongera, kuko n’ubusharire n’ubworohere bw’ubutaka bwacu butagira agacanga na gake bushobora kuba bucyorohereza kororoka no kutumarira imyaka.’’

Bavuga ko mu myaka mike ishize ubuyobozi bw’umurenge bwari buhari, bwababwiye kujya babitoragura bakabishyira mu mabase bakabijyana ku murenge, aho babishyiraga mu bigunguru byari byahateguwe ngo babwirwa ko nibiba byinshi abahanga bazabikoramo mazutu, bagira umwete wo kubikuramo babijyanayo, bikajya bipfira muri bya bigunguru kuko ngo byapfundikirwaga.

Babonye ubuyobozi butakibyitaho n’iyo mazutu bababwiraga idakozwemo, bacika intege zo kubisubiza ku murenge, bahitamo kujya babishyira mu tudobo bakajya kubimena mu kivu.

Umuturage wo mu kagari ka Kamagimbo ati: “Kuri ubu iyo umuntu agiye guhinga ajyana akadobo akajya abishyiramo akajya kubimena mu kivu, ariko na bwo twibaza niba ibyo dukora ari byo byagakozwe,kuko tutazi niba bipfiramo isambaza zikabirya, cyangwa niba bitugarukira mu mirima kuko aho gucika bkomeza kwiyongera, bikadutera inzara ikabije, tugahorana ibibazo by’imirire kandi ntako tutagira duhinga.’’

Uyu mugore avuga ko umurima ibi bishorobwa byagezemo bataba bagisaruye
Uyu mugore avuga ko umurima ibi bishorobwa byagezemo bataba bagisaruye

Basaba ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), MINAGRI n’izindi nzego bireba, kubataraba kuko igihe kikirimo,hakiyongeraho n’ubusharire bw’ubutaka bubazengereje kandi n’iyo babahaye ishwagara babaha idahagije itanakwiriye hose, hakanakorwa ubushakashatsi bakamenya neza ibyacyo, n’ibi byo kubimena mu kivu bakababwira niba nta zindi ngorane byatera cyangwa ibyo bakora ari byo, bakava mu gihirahiro.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko atari azi ibyacyo neza, ariko ko agiye kohereza abatekinisiye b’akarere mu by’ubuhinzi bakabireba neza, bakabimuhaho amakuru arambuye, akabona kwiyambaza inzego zimukuriye ngo harebwe icyakorwa.

Ati: “Nkombo ubundi nta myaka ihagije ihaba. Kugira ngo rero n’utwo bahinze ntibadusarure kubera icyo gishorobwa, cyaba ari ikibazo gikomeye cyane, ni yo mpamvu tugiye koherezayo abatekinisiye bacu mu by’ubuhinzi bakakiduhaho amakuru arambuye, kuko numva cyaba ari ikibazo gikomeye cyane gikeneye n’u bushakashatsi bwimbitse, tukamenya ibyacyo neza n’icyo twakora.’’

Avuga ko nibasanga cyahashywa n’imiti akarere kayifite ihagije. Harebwa gusa ukwiranye na cyo utagira ibindi wangiza, kuko ahantu hari ibibazo by’ubuhinzi nka hariya hatakwikubitaho ubusharire bw’ubutaka n’igishorobwa nk’icyo ngo bicare barebere abaturage bataka.

Aba baturage bavuga ko mu tugari 5 tugize uyu murenge iki gishorobwa kiboneka mu tugari 4, akagari ka Ishywa konyine ari ko kitarimo, Dr Kibiriga akavuga ko icy’ubusharire bw’ubutaka cyo bari bakigejeje kuri Minisitiri w’Intebe, bemererwa ishwagara y’imirenge ya Nkombo na Butare, akabizeza ko cyo mu minsi mike iri imbere kizaba cyabonewe igisubizo, n’iby’icy’iki gishorobwa bigiye gukurikiranwa.

Imyaka kigezemo ngo kiyicagagurira mu butaka bakajya babona iraba
Imyaka kigezemo ngo kiyicagagurira mu butaka bakajya babona iraba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *