Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ Burusiya, Sergei Lavrov, ngo yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima nyuma yo kugera i Bali yitabiriye inama ya G20, nk’uko abayobozi benshi bo muri Indonesia babitangaje kuri uyu wa Mbere .
Uyu mudipolomate ukomeye w’u Burusiya yageze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ku kirwa cy’ibiruhuko cya Bali, ahazabera inama, kuva kuri uyu wa 15 kugeza kuwa 16 Ugushingo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova yaje guhakana ko Lavrov yajyanwe mu bitaro ariko ntiyavuze niba yavuwe mu bundi buryo nk’uko tubikesha Associated Press.
Yashyize ahagaragara amashusho ya Lavrov, asa nk’umeze neza muri T-shirt n’ikabutura, aho yasabwe kugira icyo avuga ku makuru yo kuvurwa kwe.

Ati: “Bamaze imyaka 10 bandika kuri perezida wacu ko arwaye. Ni umukino utari mushyashya muri politiki, ”ibi bikaba byavuzwe na Lavrov.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byavuze ko Lavrov yagize ati: “Ndi muri hoteri, ndi gusoma ibikoresho by’inama y’ejo.”


