franklin.jpg

Bamwe mu banyapolitiki bamenyekanyeho kuba abasinzi birenze urugero mu mateka

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi basize ikimenyetso mu mateka y’abantu. Binyuze mu buhanzi, siyanse, umuziki cyangwa ibikorwa bya gisirikare na politiki, bamwe muri bo banditsweho inkuru muri Lords of the Drinks kandi ushobora kubasanga mu gice cy’abasinzi bazwi mu mateka ariko twibanze ku banyapolitiki mu rutonde rw’abasinzi 6 bazwi mu mateka nubwo atari bo bonyine .

6. Benjamin Franklin (Amerika, 1706-1790)

franklin.jpg

Uyu munyapolitiki uri mu ‘bashinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika’ ntabwo yari azwiho impano nyinshi gusa, ahubwo yari azwiho no gukunda inzoga. Zimwe muri quotes zizwi za Franklin hari nk’igira iti “Muri divayi harimo ubwenge, muri byeri harimo ubwisanzure, mu mazi harimo bagiteri”. Amagambo ye yari ukuri muri kiriya gihe, kubera ko amazi adatetse atari meza kuyanywa. Uru rwabaye urwitwazo rukomeye kuri Franklin rwo guhora anywa byeri, vino avuga ko amaazi abamo udukoko dutera indwara.

5. Jean-Claude Juncker (Lux, 1954)

havel-2.jpg

Uyu Munya-Luxembourg wabaye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugeza mu 2019, ngo asa nk’umunyapolitiki wo mu kindi gihe gitandukanye n’icyo turimo. Mu myaka mike ishize ikinyamakuru The Independent cyagaragaje zimwe mu ngeso zo kunywa za Juncker mbere no mu kazi ke. Ikigaragara nuko akunda gutangira umunsi we na cognac kandi akoresha neza akabari gafunguye mu masaha yo kurya no mu nama yitabira.

4. Winston Churchill (GB, 1874-1965)

churchill.jpg

Uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yizeraga ko abantu barebera abagabo bashoboye ku kuntu babasha inzoga. Kubw’ibyo, yahoraga akora ibishoboka byose ngo abe afite ikirahure cy’inzoga mu ntoki mu gihe hari umuntu ushatse gufata ifoto ye. Abajijwe ibijyanye no kunywa inzoga nyinshi Churchill yarasubije ati: “I have taken more out of alcohol than alcohol has taken out of me” ugenekereje mu Kinyrwanda ni nko kuvuga ati “Nakuye byinshi mu nzoga kuruta ibyo inzoga zankuyemo”.

3. Václav Havel (Cz, 1936-2011)

vaclav-havel-2010.jpg

Uyu wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Tchèque na we yakundaga kubaho ubuzima bwuzuye. Abatavuga rumwe nawe muri politiki bamwitaga umusinzi utabasha kwigenzura, mu gihe inshuti zamwitaga umunywi wishima. Perezida Havel azwiho ko yakundaga gutoroka ingoro ye muri Prague rwihishwa akajya gufata agatama mu tubari twari hafi aho.

2. Ulysses S. Grant (USA, 1822-1885)

eyjidwnrzxqioijjb250zw50lmhzd3n0yxrpyy5jb20ilcjrzxkioijnawzcl1vsexnzzxmtr3jhbnquanbniiwizwrpdhmionsicmvzaxplijp7indpzhroijoimtiwmcj9fx0=.jpg

Uyu wabaye Perezida wa 18 wa Amerika birashoboka ko ari we musinzi ukomeye wigeze kuba muri White House. Nk’umusirikare mu ngabo yafataga kunywa inzoga nyinshi nko kwishimisha kandi ibihuha yateje bishobora kuba byaradindije umwuga we wa gisirikare. Nyamara, amaherezo yabaye umuntu w’igihangange muri Amerika.

1. Boris Yeltsin (Rus, 1931-2007)

boris_yeltsin.jpg

Perezida wa mbere w’u Burusiya (nyuma y’isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete) yari umusinzi uzwi cyane mu gihe abayobozi b’Isi icyo gihe muri 90 batagomba kwerekana ubusinzi bwabo mu ruhame. Ariko mu by’ukuri kwamamara kwe mu businzi ngo biri mu byagabanyije umwuka mubi wari hagati y’uburengerazuba n’uburasirazuba nyuma y’Intambara y’Ubutita. Nk’uko byatangajwe na Bill Clinton, ngo Yeltsin yigeze gusangwa yasinze hanze ya White House yambaye akenda k’imbere gusa agerageza gutega imodoka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *