Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abagabo babiri umwe w’imyaka 42 n’undi w’imyaka 20 bakekwaho kwica umuhungu w’umumotari bakamwiba moto .
Ni icyaha bivugwa ko bakoze mu ijoro ryo ku itariki 04/11/2022 barishe umuhungu w’imyaka 23 w’umumotari bamukubise umuhini n’umuhoro mu mutwe batwara na moto, mu ishyamba rya RAB Rubona (ahitwaga muri ISAR Rubona) riherereye mu mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye.
Mu ibazwa ryabo nk’uko tubikesh Ubushinjacyaha Bukuru, umwe avuga ko bamuhamagaye saa mbiri z’ijoro ngo aze abatwaze imizigo kuri moto yahagera mugenzi akamukubita umuhini mu mutwe akikubita hasi, undi na we agahita amukubita umuhoro mu mutwe bakamwica, umurambo bakawutaba aho waje kuboneka ku wa 06/11/2022.Akavuga ko bashakaga iyo moto ngo bajye bayikoresha.
Icyaha cy’ubwicanyi n’ubujura bukoreshejwe intwaro bakurikiranyweho biramutse bibahamye bahanishwa buri wese igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


