U Bwongereza bugiye kuvana ingabo zabwo muri Mali mbere y’igihe cyari giteganyijwe

Sangiza iyi nkuru

U Bwongereza bugiye gukura ingabo zabwo muri Mali amezi atandatu mbere y’uko byari biteganijwe, nubwo ibikorwa by’intagondwa z’Abayisilamu byiyongera muri ako karere .

Minisitiri w’ingabo z’u Bwongereza, James Heappey, yavuze ko itsinda ry’ingabo 300 z’u Bwongereza zari mu zigize ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Mali (MINUSMA), zizarangiza hakiri kare ubutumwa bw’imyaka itatu zari zimazemo muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Icyemezo cy’u Bwongereza gikurikiye itangazo rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ryo muri Gashyantare, ryo kwimura ingabo z’u Bufaransa zari ziri muri Mali zikajya muri Niger, ndetse n’icyemezo cy’u Budage cyo muri Kanama nacyo cyo guhagarika ubutumwa bwa gisirikare muri Mali.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugizwe n’ingabo zigera ku 12.000, zari zigamije kugarura amahoro muri Mali no gushyigikira guverinoma y’inzibacyuho mu gutegura amatora yo mu 2024 nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare mu 2020.

Ingabo z’Abongereza zari zoherejwe muri Gao, mu burasirazuba bwa Mali, mu 2020 nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.

Kuva mu mwaka wa 2012, Mali ihanganye n’inyeshyamba z’abajihadiste z’imitwe ifitanye isano na al-Qaeda cyangwa Leta ya Kisilamu. Vuba aha, abayobozi b’ingabo z’igihugu bahindukiriye itsinda ry’abacanshuro ba Wagner ngo ribafashe kubungabunga umutekano, ibintu bitshimishije abafatanyabikorwa bo mu burengerazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *