Leta y’u Rwanda yahisemo kwifata, yanga gushyigikira cyangwa kurwanya umwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine bumaze amezi hafi icyenda burwana n’Ingabo z’iki gihugu.
Hari mu matora yakozwe n’Inteko Rusange ya Loni yabereye i New York ku Cyicaro Gikuru cy’uyu muryango, ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022.
Ibihugu 94 ni byo byagaragaje ko bishyigikiye ko u Burusiya busana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine, 14 birawurwanya na ho 73 birimo n’u Rwanda bihitamo kwifata.
Ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, Canada, u Butaliyani n’u Budage byose byagaragaje ko bishyigikiye uriya mwanzuro.
Ni na ko bimeze ku bihugu bya Afurika nka BĂ©nin, Cap-Vert, Ibirwa bya Comores, CĂ´te d’Ivoire, Ghana, Kenya, Liberia, Malawi, Niger, Seychelles, Somalia, Togo na Zambia.
Ibihugu 14 byarwanyije uriya mwanzuro birimo Bahamas, Belarus, Repubulika ya Centrafrique, u Bushinwa, Cuba, Koreya ya Ruguru, Ethiopia, Eritrea, Iran, Mali, Nicaragua, u Burusiya, Syria na Zimbabwe.
Usibye u Rwanda, ibihugu bindi byahisemo kwifata ku mwanzuro usaba u Burusiya gusana n’iriya ntambara harimo ibihugu bituranye na rwo nka Uganda, Tanzania n’u Burundi; mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo yahisemo kutitabira itora.
Ibindi bihugu birimo nka Algeria, Angola, BrĂ©sil, Armenie, Misiri, u Buhinde, Indonesie, Pakistan, Arabie Saoudite, Serbie, Afurika y’Epfo, Thailand, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Vietnam, Yemen n’ibindi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yari muri Indonesie aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi (G20), yagaragaje ko umugabane wa Afurika icyo ukeneye ari amahoro, bityo ko udakwiye gushinjwa gufata uruhande mu makimbirane ahanganishije u Burusiya na Ukraine.
Ati: “Icyo Afurika ishaka kubona ni amahoro. Twizeye ko tudashobora gushinjwa gufata uruhande bitewe n’uko twasabye amahoro. Afurika iri hano ku bwayo no ku bw’umubano mwiza wayo n’ibindi bice by’Isi.”
Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, ibihugu bya Afurika byokejweho umuriro n’ibindi by’i Burayi na Amerika bisaba ko uyu mugabane ufata uruhande, bigashyigikira rumwe mu zihanganye.
Mu myanzuro ya Loni itandukanye, ibihugu byinshi bya Afurika byagiye byifata, ibindi bigatora imyanzuro isaba ko amahoro agaruka muri Ukraine, gusa ntibyakunze kujya mu mujyo w’u Burayi na Amerika wo gufatira u Burusiya ibihano.
Perezida Kagame muri iriya nama yo muri Indonesie kandi yagaragaje ko Afurika ifite “imbogamizi zihariye, ziyongereye bitewe n’izi mpamvu ziturutse hanze y’umugabane” ku buryo akenshi abaturage bayituye babizahariramo, gusa agaragaza ko Afurika yiteguye gukorana n’ibi bihugu bya G20 mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari.

4 Responses
U Rwanda rwifashe ku mwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine
Harya ngo uruvuga undi ntirugorama? Ba mpatsibihugu bibagiwe ibyo basenye muri libiya, iraki n’ahandi. Bibagiwe ibyo basahuye mugihe bakoronizaga. None bariha gushinja uburusiya? Nzabandora

Ibyo bihugu by’i Burengerazuba nabyo bizabanze byishyure ibyangijwe n’intambara zinuranye bateje mu bihugu byo muri Afrika n’ahandi hirya no hino ku isi.