Burundi: Imirambo ikomeje kugaragara hirya no hino, kimwe mu bihembera inzangano_UN

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko imfu z’abanyepolitiki n’abandi bantu batandukanye bo mu gihugu cy’u Burundi ari kimwe mu byatumye ikibazo cy’ubwicanyi muri kiriya gihugu bukomeza gufata indi ntera ndetse bukaba bugiye no gusingira umwaka wa 3.
Agashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri uyu muryango gatangaza ko mu mpera z’umwaka washize wa 2016, kohereje abantu 3 bashinzwe kujya gukurikirana ikibazo cy’abanyepolitiki ndetse n’abandi bantu batandukanye bagiye bicwa guhera mu mwaka wa 2015 ubwo ibibazo by’umutekano mucye muri kiriya gihugu byatangiraga kugaragara, ariko inzego z’ubuyobozi zo mu gihugu cy’u Burundi zikanga gukorana n’iri tsinda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Fatsah Ouguergouz, umuyobozi w’aka gashami avuga ko iri tsinda ryari rigamije gukora iperereza ngo rirebe neza niba abashinjwaga kwica, gutoteza no kugirira nabi abanyepolitiki n’abandi baturage batandukanye bakomeye muri kiriya gihugu barabashije gukurikirana bakagezwa imbere y’ubutabera ariko bakaba nta cyo bakuyemo kuko inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu zanze kuvugana na bo.
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muyobozi akomeza avuga ko hari ubuhamya bwinshi bwabagezeho ndetse ko hari n’ibyo biboneye n’amaso yabo bacitse amaboko, amaguru ndetse n’abandi batandukanye bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutekano mucye mu Burundi ukongeraho n’abanyepolitiki bagiye bicwa gahoro gahoro nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza ndetse no kuba hagikomeje kugenda hagaragara imirambo umunsi ku wundi.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko inzego z’ubuyobozi bo mu gihugu cy’u Burundi zahakanye amakuru avuga ko zaba zihishe inyuma y’ubwicanyi buri kugenda bukorerwa abanyepolitiki n’abandi baturage, zivuga ko ari ibyaha by’ibihimbano bishyirwaho n’abo mu ruhande rutavuga rumwe na leta batewe inkunga n’abanyamahanga, bityo ko zitagomba kubijyamo ndetse ahubwo ko biteye isoni kubyumva.
Ku ruhande rw’uyu muryango, ngo kuba perezida Nkurunziza hari abarundi yarekuye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka bavuye mu buroko, ari imwe mu ntambwe nziza yabashije gutera ariko ikibazo cy’abapfa uruhongohongo bo bakaba bazanakomeza gupfa mu gihe ikibazo kitagaragaye ngo gishakirwe umuti, bityo kikaba cyamaze gufata umwaka wa 3.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibibazo by’umutekano mucye mu gihugu cy’u Burundi byatangiye mu mwaka wa 2025 ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga kongera kuyobora igihugu mu gihe abatamushyigikiye bo bavugaga ko ari ukwica ibiteganywa n’itegekonshinga ariko akaba yarakomeje aahatiriza kugeza atowe.
Kugeza ubu, ibihumbi amagana by’abaturage bari mu buhungiro hirya no hino mu bihugu by’ibituranyi mu gihe abandi na bo bakomeje gupfa gahoro gahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *