Uko Susan yishe uwakodeshejwe n’umugabo we ngo amuhitane

Sangiza iyi nkuru

Ni inkuru yumvwa, igatangaza benshi, uburyo umugore Susan Kuhnhausen yabashije kwirwanaho akica umwicanyi wari wishyuwe n’umugabo we ngo aze amwice. Ese byagenze bite?

Inkuru yanditswe mu mwaka w’2007 n’ikinyamakuru Portland.ore, yavugaga umugabo wo muri Oregon wakatiwe imyaka icumi y’igifungo azira kwishyura umwicanyi ngo azice umugore we.

Susan Kuhnhausen bivugwa ko yarwanye urugamba rutoroshye n’umwicanyi bikarangira amwiyiciye n’ibiganza bye.

Mu mwaka w’2006 Susan ari iwe mu rugo hinjiye umuntu utari uzwi mu rugo rwe aho yari atuye muri mu majyepfo ya Portland. Mu rubanza, yagize ati: “Ubwo nari nicaye iwanjye nabonye igicucu cy’umugabo watambukaga, atangira kunkubita inyundo mu mutwe no mu isura.”

Ubwo yari mu rubanza, yavuze uburyo byari biteye ubwoba kurwana n’uwo mwicanyi, agira ati: “Nafashe inyundo ntangira kuyimukubita inshuro nyinshi, Data wambyaye wari umufundi yambwiye uko umuntu yakwifashisha inyundo yirwanaho.”

Uwo mugabo wari wamuteye ni uwabaswe n’ibiyobyabwenge witwaga Ed Haffey. Yavuze ko yatumwe n’umugabo we, Michael Kuhnhausen ngo amwice. Mu magambo ya Susan ubwo yari mu rukiko yagize ati: “Naramutontomeye, ni nde wagutumye? ndongera na none nti ‘ninde wagutumye?”

Bakomeje kurwana birangira yivuganye Haffey, mu gukomeza Susan yavuze ko yabwiye uwo mwicanyi ko adashobora kumwica, maze birangira amwishe. Polisi yabonye urwandiko mu gakapu kari gahetswe n’uyu mwicanyi lari gafite aho gahuriye na Michael Kuhnhausen.

Mu rukiko Susan yavuze byari igikorwa cy’ubugwari kubona umugabo we amushakira umwicanyi wo kumwica.” Uyu mugabo yavuze ko yakabaye ari we wiyiciye umugore we, asoza asaba imbabazi abantu bose yahemukiye.

Susan mu kubyumva yahise akubita igitwenge atangira kurira. Yumvaga anejejwe n’uko umugabo we na we agiye kumva uburibwe. Michael yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10, azira kugerageza kwica.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *