Sadio ManĂ© byemejwe burundu ko atagikinnye Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya SĂ©nĂ©gal yatangaje ko rutahizamu Sadio ManĂ© atazayikinira mu mikino y’Igikombe cy’Isi, bitewe n’uko imvune yagize yanze gukira nk’uko byari byitezwe. Sadio ManĂ© yavunikiye mu mukino wa shampiyona y’Abadage Bayern MĂŒnich asanzwe akinira iheruka gutsindamo Werder Bremen ibitego 6-1. Bijyanye no kuba uyu rutahizamu ari we SĂ©nĂ©gal isanzwe igenderaho, umutoza Aliou CissĂ© yari […]

Uko Susan yishe uwakodeshejwe n’umugabo we ngo amuhitane

Ni inkuru yumvwa, igatangaza benshi, uburyo umugore Susan Kuhnhausen yabashije kwirwanaho akica umwicanyi wari wishyuwe n’umugabo we ngo aze amwice. Ese byagenze bite? Inkuru yanditswe mu mwaka w’2007 n’ikinyamakuru Portland.ore, yavugaga umugabo wo muri Oregon wakatiwe imyaka icumi y’igifungo azira kwishyura umwicanyi ngo azice umugore we. Susan Kuhnhausen bivugwa ko yarwanye urugamba rutoroshye n’umwicanyi bikarangira […]

Ingabo za Uganda mu myiteguro ya nyuma yo gutangira misiyo ya EAC muri RDC

UPDF iremeza ko ingabo zayo ziri mu myiteguro ya nyuma

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ingabo zacyo ziri mu myiteguro ya nyuma yo kujya gutangira ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Iki gisirikare kizwi nka UPDF cyashyize amafoto y’abasirikare bacyo ku rubuga rwacyo bigaragara ko bari mu nkambi bamaze iminsi bahugurirwamo, gisobanura ko mu minsi iri imbere […]

Amavubi ya Carlos Ferrer yahagamwe na Sudani, yuzuza umukino wa 7 wikurikiranya adatsinda

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Sudani 0-0, uba umukino wa karindwi wikurikiranya kuva afashwe n’umutoza Carlos Alos Ferrer utaratsinda umukino n’umwe kuva ahawe inshingano zo kuyitoza. Amavubi y’u Rwanda yari yahuriye na Sudani kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. […]

Ambasaderi Cohen abona M23 ifashe Goma, yarema igihugu cyigenga

Ambasaderi Herman Cohen wigeze kuba Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe dipolomasi ku mugabane wa Afurika abona mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wafata umujyi wa Goma, washyiraho igihugu cyigenga. Bigaragara mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 15 Ugushyingo 2022, aho yagize ati: “Mu gihe abarwanyi ba M23 bafata […]

Imfura ya Kabuga irateganya kwigaragambiriza ku rukiko rwa UN

Urubanza rwa Kabuga rurakomeje, hatangwa ibimenyetso, havumvikana ubuhamya

Umuhungu wa mbere wa Kabuga FĂ©licien witwa Nshimyumuremyi Donatien arateganya kwigaragambiriza imbere y’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwasigariyeho urwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, asaba ko umubyeyi we ahabwa ubutabera buboneye. Nshimyumuremyi wiyita ‘Nshima’ avuga ko azakora iyi myigaragambyo tariki ya 24 Ugushyingo 2022, ndetse arasaba n’abashyigikiye igitekerezo kuzerekeza kuri […]

Uko ibihugu bikurikirana mu guhabwa amahirwe yo gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022

Iminsi itatu yonyine kuri ubu ni yo ibura kugira ngo i Doha no mu yindi mijyi igize igihugu cya Qatar hatangire Igikombe cy’Isi cya 2022. Ni ku nshuro ya 22 iri rushanwa rifatwa nk’iriruta ayandi mu mupira w’amaguru rigiye gukinwa, nyuma yo gutangira gukinwa mu 1930. Iri rushanwa kandi rigiye gukinwa nyuma y’imyaka 20 Ikipe […]

Umuherwe Bill Gates na Guverineri wo muri Kenya bahanye impano

Guverineri Mutula na we yahaye Gates inkoni yo kugenderaho

Umunyamerika Bill Gates uri mu baherwe batatu ba mbere ku Isi yahaye Guverineri w’intara ya Makueni muri Kenya, Mutula Kilonzo Jr impano y’igitabo, na we amuha inkoni yo kugenderaho. Gates ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba, aho ari mu bikorwa by’umuryango Bill and Melinda Gates Foundation byo guhangana n’ibura ry’ibiribwa […]

Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma

fhxo1ubaaaadf9q.jpg

Abadepite bagiye gusura Uturere twose bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma hitabwa ku baturage bo mu byiciro byihariye nk’uko bigaragra mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ugushyingo . Ubwo muri Werurwe abagize inteko ishinga amategeko bayobowe n’umuyobozi wabo, Mukabalisa Donatille, basuraga Intara y’Amajyaruguru, abaturage bahawe umwanya bagaragaza […]

U Bwongereza bwasabye M23 kureka gusatira Umujyi wa Goma

Leta y’u Bwongereza yasabye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 kureka gusatira Umujyi wa, mu gihe imirwano hagati y’izi nyeshyamba n’Ingabo za Congo Kinshasa ikomeje kujya mbere. U Bwongereza bwahaye M23 ubu butumwa biciye muri Corin Robertson usanzwe akuriye Ibiro bireba umugabane wa Afurica n’ibirwa bya CarraĂŻbes muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza. Mu butumwa […]

Nyabihu: Barishimira ko ikiraro cya Nyamutera cyongeye kuba nyabagendwa

Abakoresha uyu muhanda bishimiye ko iki kiraro cyavuguruwe

Isanwa ry’ikiraro cya Nyamutera giherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kikongera kuba nyabagendwa ni kimwe mu byashimishije abaturage bagikoresha umunsi ku w’undi by’umwihariko abakora umurimo w’ubucuruzi. Iki kiraro gisannye nyuma y’ibyumweru bibiri BWIZA ikoze ubuvugizi aho abaturage basabaga ubuyobozi kugisana kuko cyabahombyaga. Abagenzi bavaga i Musanze bajya Vunga cyangwa […]

Urubanza rwa Prince Kid rwongeye gusubikwa

Urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid rwongeye gusubikwa nyuma yuko we n’umwunganira mu mategeko bagaragarije Urukiko icyifuzo cyabo. Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 29 Ukwakira 2022 ariko mu buryo butunguranye ruza gusubizwa bundi bushya, ubwo Umucamanza yavugaga ko yifuza kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya batangiye mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, hari hateganyijwe […]

Ingabo za Zambia ziracyavugwa ku butaka bwa R. D. Congo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Ugushyingo, abaturage bo muri Gurupoma ya Moliro, muri Teritwari ya Moba mu Ntara ya Tanganyika bamaganye icyo bise kwigarurira mu buryo butemewe igice cy’ubutaka bwa Congo kw’ingabo za Zambia. Nk’uko amakuru menshi abivuga, iki kibazo kimaze imyaka ibiri . Muri Werurwe 2020, abasirikare ba Zambia binjiye ku butaka […]

Goma: Ingabo za Kenya zatangiye kwitwa Abatutsi no kuvugwaho gucengerwamo na RDF

fhszv9vxwaqknmf.jpg

Ingabo za Kenya zimaze iminsi ibarirwa ku ntoki zigeze I Goma mu rwego rw’ubutumwa buhuriweho bw’ingabo za EAC zigamije kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zatangiye kwibasirwaa na bamwe mu Banyekongo nyuma y’aho uwagiye aziyoboye atangaje ko mu bintu by’ibanze byazijyanye hatarimo guhangana na M23 . Nk’urugero, ku mbuga nkoranyambaga, kuri […]

Les inondations font trois morts Ă  kigali

La ville de Kigali a exhortĂ© les habitants Ă  quitter les zones Ă  haut risque et Ă  ne pas conduire pendant les fortes pluies aprĂšs que les inondations ont tuĂ© trois personnes, dont un motocycliste, mercredi . Des responsables ont dĂ©clarĂ© que le motocycliste avait Ă©tĂ© emportĂ© et tuĂ© par les inondations dans le secteur […]

No one will take Goma- Kenya’s Maj. Gen Jeff Nyagah warns M23

Kenya Defence Forces (KDF) on Wednesday vowed to protect the strategic Goma Airport in eastern Democratic Republic of Congo (DRC) from possible attacks as rebels advanced in a battle with Congolese forces. At a joint press briefing, Kenyan and Congolese forces (FARDC) said the troops who belong to the East African Regional Force are ready […]

Kigali: Imvura yishe batatu abandi barakomereka

Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali yahitanye abantu 3 abandi babiri barakomereka. Uwamenyekanye ni umumotari wari wugamye mu ihema riri ku isoko rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Imvura yaje kubyara amazi menshi agera aho yari yaparitse moto arayitembana ava aho yari yugamye ajya kuramira moyo ye na we […]

Umunyabyaha ruharwa washakishwaga kurusha abandi muri Israel yafatiwe muri Afurika y’Epfo

Umunyabyaha ruharwa wo muri Israel washakishwaga kurusha abandi, uvugwaho ko ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi kazwi cyane muri iki gihugu, yafatiwe mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Afurika y’Epfo, Johannesburg . Yatawe muri yombi hamwe n’abandi barindwi mu gitero cyagabwe mu gitondo cya kare uri uyu wa Gatanu mu rugo bari barimo, nk’uko byatangajwe na […]

Umuryango w’Umunyafurika wapfiriye ku rugamba muri Ukraine wokeje igitutu u Burusiya

Umuryango w’umusore w’imyaka 23 wakomogaga muri Zambia, Nathan Lemekhani Nyirenda, wapfiriye ku rugamba muri Ukraine, wokeje igitutu u Burusiya bwarumbujyanyemo, ubusaba ibisobanuro byimbitse. Guverinoma y’u Burusiya yemenyesheje iya Zambia tariki ya 9 Ugushyingo ko uyu musore wari waragiye kwiga amasomo ya nikeleyeri yapfiriye ku rugamba muri Nzeri 2022, gusa ntiyatanga ibisobanuro ku buryo yaba yarisanze […]

Umwami Charles III yashinjwe kuba inyuma y’ubukangurambaga bwari bugamije guharabika Princess Diana

prinzessin-diana-und-patrick-jephson.jpg

Patrick Jephson yari Umuyobozi mukuru w’abakozi b’Igikomangomakazi Diana mu gihe cy’imyaka umunani, akaba n’umwe mu ncuti ze magara igihe yari mu muryango w’ibwami mu Bwongereza. Mu gihe Jephson yacecetse mu myaka yose ishize, ubu arimo kuvuga ko abahoze ari abakozi b’Umwami Charles III bahindanyije isura ya Diana muri “gahunda itunganijwe” bakwiza ibihuha ko yari afite […]

Aho Perezida Emmanuel Macron ahagaze ku bibazo bya RDC, u Rwanda na M23

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagaragaje aho ahagaze ku bibazo bya Congo Kinshasa, u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23; avuga ko ashyigikiye ingingo zirimo kohereza umutwe w’Ingabo z’akarere muri burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uhari. Macron yakomoje ku bibazo byo muri Congo, ubwo yari i Bali muri Indonesie aho yitabiriye […]

La Haye: Kabuga yashinjwe kugira Interahamwe ze bwite

I?buranisha mu rubanza rwa FĂ©licien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa gatatu, humva umutangabuhamya umushinja ko yari afite Interahamwe zo ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali zari ize bwite. Uyu mutangabuhamya asanzwe afungiye jenoside mu Rwanda aho yakatiwe gufungwa imyaka 30, yatanze ubuhamya ari i Arusha muri Tanzania. Yahujwe […]

Umuhungu wa Trump yasabye USA guhagarika inkunga iha igisirikare cya Ukraine

Donald Trump Jr, umuhungu wa Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), arasaba ubutegetsi bw’iki gihugu guhagarika inkunga buha igisirikare cya Ukraine. Ni ubusabe yatanze kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 nyuma y’umunsi umwe ingabo za Ukraine zirashe igisasu ku butaka bw’igihugu kigize umuryango w’ubwirinzi wa NATO, kikica abantu babiri. Iki […]

Koreya ya Ruguru yabwiye Amerika ko iri mu rusimbi izicuza nyuma yo kurasa mu Nyanja y’u Buyapani

Kuri uyu wa Kane, Koreya ya Ruguru yateguje “igisubizo gikaze cya gisirikare” ku bijyanye n’ingamba za Amerika zo kongera ingabo muri kariya karere hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta byavuze ko Washington iri mu “rusimbi izicuza” . Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui, yamaganye inama y’ibihugu bitatu iherutse kuba […]

Goma: Abasirikare batatu bakatiwe urwo gupfa bazira guhungabanya abahunze imirwano

Urukiko rwa gisirikare rukorera i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu, rubaziza guhungabanya umutekano w’Abanyekongo bahungiye mu gace ka Kanyaruchinya. Iki cyaha cyabaye tariki ya 15 Ugushyingo 2022 ubwo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yagiriraga uruzinduko muri iyi nkambi y’agateganyo yabayeho kubera imirwano y’ingabo za RDC n’umutwe […]

M23 capture six towns as war approaches Goma City

img-20221116-wa0014.jpg

M23 rebels have confirmed the capture of six towns, the movement said in e statement. Meanwhile, the war drums are sounding in northern Province capital city, Goma since Wednesday evening. Impeccable source told BWIZA that M23 has advanced on battle ground after a fierce fire exchange at Bizuru mountain. The rebels are now eying to […]

Ngoma: Umukozi wo mu rugo yafatanywe Frw asaga miliyoni yari yibye i Kigali

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu mafaranga umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo. Tuyishimire Jean Pierre ufite imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu mudugudu wa […]