Kigali: Imvura yishe batatu abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali yahitanye abantu 3 abandi babiri barakomereka.

Uwamenyekanye ni umumotari wari wugamye mu ihema riri ku isoko rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Imvura yaje kubyara amazi menshi agera aho yari yaparitse moto arayitembana ava aho yari yugamye ajya kuramira moyo ye na we aramutembana arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ibi byabaye saa mbili n’igice z’umugoroba.

Umuturage wo ku Muhima yabwiye BWIZA ko undi muturage iyi mvura yahitanye yamusanze mu Kanogo.

Hashize iminsi Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kiburiye abantu ko hagati ya tariki 10-20 Ugushyingo hazagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Kigali: Imvura yishe batatu abandi barakomereka
    ARIKO AYO MAZI ABA YARENZE RUHURURA AKAJYA KWICA ABANTU GUTE KOKO ? ABABISHINZWE BABYIGE NEZA KANDI TWIHANGANISHIJE ABABUZE ABABO !

  2. Kigali: Imvura yishe batatu abandi barakomereka
    ARIKO AYO MAZI ABA YARENZE RUHURURA AKAJYA KWICA ABANTU GUTE KOKO ? ABABISHINZWE BABYIGE NEZA KANDI TWIHANGANISHIJE ABABUZE ABABO !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *