Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatangaje ko rutahizamu Sadio Mané atazayikinira mu mikino y’Igikombe cy’Isi, bitewe n’uko imvune yagize yanze gukira nk’uko byari byitezwe.
Sadio Mané yavunikiye mu mukino wa shampiyona y’Abadage Bayern Münich asanzwe akinira iheruka gutsindamo Werder Bremen ibitego 6-1.
Bijyanye no kuba uyu rutahizamu ari we Sénégal isanzwe igenderaho, umutoza Aliou Cissé yari yamuhamagaye mu bakinnyi 26 Sénégal yagombaga gukoresha mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kuko hari icyizere cy’uko ashobora kuzakira.
Ejo ku wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo byari byatangajwe ko Mané wagize ikibazo mu ivi ry’ibumoso azasiba imikino ya mbere Sénégal izakina mu gikombe cy’Isi.
Umuganga w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabajijwe amakuru mashya ku mvune ya Mané atangaza ko atacyitabiriye Igikombe cy’Isi.
Uyu yavuze ko bamuhamagara bari bizeye ko Igikombe cy’Isi gishobora kuzatangira yarakize; gusa imvune ye ikaba ikomeje kwanga gukira bitandukanye n’uko bari babyiteze.

4 Responses
Sadio Mané byemejwe burundu ko atagikinnye Igikombe cy’Isi
Azakina icyubutaha,tumwifurije gukira.Imana imworohereze.
Sadio Mané byemejwe burundu ko atagikinnye Igikombe cy’Isi
Azakina icyubutaha,tumwifurije gukira.Imana imworohereze.
Sadio Mané byemejwe burundu ko atagikinnye Igikombe cy’Isi
burezir nihangane kuko uko umugabo aguye siko amabya ameneka
Sadio Mané byemejwe burundu ko atagikinnye Igikombe cy’Isi
burezir nihangane kuko uko umugabo aguye siko amabya ameneka