Umunyabyaha ruharwa wo muri Israel washakishwaga kurusha abandi, uvugwaho ko ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi kazwi cyane muri iki gihugu, yafatiwe mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Afurika y’Epfo, Johannesburg .
Yatawe muri yombi hamwe n’abandi barindwi mu gitero cyagabwe mu gitondo cya kare uri uyu wa Gatanu mu rugo bari barimo, nk’uko byatangajwe na polisi.
Uyu mugabo w’imyaka 46 ngo yaba afitanye isano n’umutwe w’abagizi ba nabi wo muri Israel witwa Abergil Organisation. Aka gatsiko kavugwaho gukora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kwambura abantu n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ukekwa yari ku rutonde rutukura rw’Igipolisi Mpuzamahanga (Interpol) rw’abantu bashakishwa cyane kuva mu 2015. Arashakishwa muri Israel kubera gucura umugambi wo gukora ubwicanyi no kugerageza kwica.
Abapolisi bo muri Afurika y’Epfo kandi mu mukwabu wacyo cyafashe imbunda eshanu zo kugaba ibitero, pistolet zirindwi na moto eshatu bikekwa ko zibwe n’amadolari 40,000 nk’uko iyi nkuru dukesha BBC isoza ivuga.


