prinzessin-diana-und-patrick-jephson.jpg

Umwami Charles III yashinjwe kuba inyuma y’ubukangurambaga bwari bugamije guharabika Princess Diana

Sangiza iyi nkuru

Patrick Jephson yari Umuyobozi mukuru w’abakozi b’Igikomangomakazi Diana mu gihe cy’imyaka umunani, akaba n’umwe mu ncuti ze magara igihe yari mu muryango w’ibwami mu Bwongereza. Mu gihe Jephson yacecetse mu myaka yose ishize, ubu arimo kuvuga ko abahoze ari abakozi b’Umwami Charles III bahindanyije isura ya Diana muri “gahunda itunganijwe” bakwiza ibihuha ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six .

Abajijwe impamvu ubu ari bwo yahisemo kuvuga, Jephson yavuze muri episode ya podcast ya “Scandal Mongers” ari kumwe na Phil Craig, ati: “Ntabwo ari yari amazimwe gusa, ahubwo bwari ubukangurambaga bwateguwe. Nibyo, hari hashize igihe kinini, ariko… umugabo bashyigikiraga ubu ni Umwami wacu kandi ibyo bintu ntibigomba gushyingurwa, ntibigomba gusunikirwa ku ruhande rumwe. ” Yongeyeho ati: “Byarabaye, mu bitekerezo bishobora kongera kubaho, kandi rwose ntibigomba gutambuka nta gucyaha.”

Jephson yavuze ku “myumvire itari yo y’abantu bavuga ko Diana yari “umusazi gato” kandi “bishoboka ko atari ashobotse.” Jephson yagize ati: “Iyo numvise abantu bakurikira uyu murongo, iyo mbonye utanyomozwa, ngira ngo, tegereza gato. Nari nzi ko Igikomangomakazi Diana ahari kurusha undi muntu wese, rwose mu bijyanye n’akazi, kandi yari umwe mu bantu bafite ubwenge nigeze mbona. ”

Yakomeje agira ati: “Urebye ubuzima yabayeho, ukurikije igitutu yari ariho, ntabwo yari afite ubwenge gusa, yari afite ubushobozi bwo kugarura ubwenge mu bihe by’ubusazi. Nk’uwabibonye n’amaso, yashoboraga rimwe na rimwe kuba afite byinshi byo gukora, ariko buri gihe yahoraga abizi cyane, afite ubwenge, atuje kandi asetsa.

prinzessin-diana-und-patrick-jephson.jpg
Patrick Jephson yari umuntu wa hafi wa Diana

Ariko yavuze icyo abanyacyubahiro bashoboraga kumuvugaho, bose basunika inkuru imwe. “Ubajije abantu begereye ubwami ubu, uramutse utinyutse kuzana ikibazo cy’Igikomangomakazi Diana, abantu bake cyane bashobora kuvugaho, ndatekereza ko aricyo gisubizo wabona; ko yari inkuru iteye agahinda kandi ko yari afite ibibazo byo mu mutwe, kandi ko atari ashoboye akazi…”.

Ati: “Yasigaye mu bwigunge, asigara nta wuzi ubuzima yari arimo, imihangayiko yari afite, ibibazo yahuraga na byo buri munsi kugira ngo arere abana be muri ibyo bihe, byongeye kandi yagombaga kubategurira ubuzima bw’umurimo. ”. Jephson yongeyeho ati: “Yaratekereje ati: ‘Nigute nzakura uruhande rwanjye muri ibi?’ Jephson yongeyeho ko Dina yari “ ashoboye akazi ke kandi atari umusazi nubwo bamwe bamusuzuguye.

71oztlllenl._ac_ul900_sr615_900_.jpg

Mu myaka myinshi, Inspector Ken Wharfe yari umwe mu ncuti za hafi za Princess Diana. Uyu wari umurinzi w’Igikomangomakazi cya Wales, nawe yatanze inkuru yimbitse y’ubuzima bwa Diana mu gitabo: “Diana: A Closely Guarded Secret”, mu Kinyarwanda ugenekereje akaba ari nko kuvuga “Diana: Ibanga Ririnzwe cyane”.

Iki gitabo gitanga igitekerezo gishya ku byo benshi batekerezaga ko bazi kuri Diana, ariko bitandukanye n’ukuri mu maso ya Wharfe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *