fhxo1ubaaaadf9q.jpg

Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagiye gusura Uturere twose bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma hitabwa ku baturage bo mu byiciro byihariye nk’uko bigaragra mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ugushyingo .

Ubwo muri Werurwe abagize inteko ishinga amategeko bayobowe n’umuyobozi wabo, Mukabalisa Donatille, basuraga Intara y’Amajyaruguru, abaturage bahawe umwanya bagaragaza ibibazo birimo ibisaba ubuvugizi mu nzego nkuru z’Igihugu, ariko hagaragara n’ibibazo byinshi byakagombye gukemukira ku rwego rw’imirenge n’utugari.

Ibibazo byinshi babajije birimo ibijyanye n’akarengane bakorerwa ubuyobozi bubegereye bukabyirengagiza, ihohoterwa mu miryango cyane cyane abangavu, kutagira ibikorwa remezo birimo kutagira uburyo bw’itumanaho bwa telefoni budakora muri ako gace, basaba kubakirwa umunara, abandi bavuga ko bakeneye amazi hafi yabo, amashanyarazi, imihanda, amashuri y’imyuga n’ibindi, hagaragara n’abandi bangirijwe imitungo ntibahabwa ingurane.

Ni mu gihe mu kwezi gushize Abadepite babajije Minisitiri w’Ibikorwaremezo ibibazo binyuranye byibanze ku mihanda n’ibiraro byangiritse n’ibitarigeze bikorwa, ibibazo by’amashanyarazi n’amazi ataragera kuri bose, n’ikibazo cy’abaturage batahawe ingurane y’imitungo yabo yangijwe kubera imirimo yo gukwirakwiza ibikorwaremezo.

Inteko rusange yagaragaje impungenge itewe n’imiterere y’ibi bibazo, ibaza Minisitiri w’ibikorwaremezo,Dr. Ernest Nsabimana niba bidashobora gutuma bimwe mu byo Guverinoma yemereye abaturage bitarenze umwaka wa 2024 bitagerwaho

fhxo1ubaaaadf9q.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma
    BAZAHERE IWACU MUBURASIRAZUBA

  2. Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma
    BAZAHERE IWACU MUBURASIRAZUBA

  3. Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma
    Bazavugurure nitegeko ry’ ubutaka iyo ushaka gusatuza kubutaka bihagarara 120k bazagerageze bigabanuke

  4. Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma
    Bazavugurure nitegeko ry’ ubutaka iyo ushaka gusatuza kubutaka bihagarara 120k bazagerageze bigabanuke

  5. Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma
    Good turabyishimiye cyane batugereho

  6. Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma
    Good turabyishimiye cyane batugereho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *