Ambasaderi Herman Cohen wigeze kuba Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe dipolomasi ku mugabane wa Afurika abona mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wafata umujyi wa Goma, washyiraho igihugu cyigenga.
Bigaragara mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 15 Ugushyingo 2022, aho yagize ati: “Mu gihe abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Goma, ikiguzi cy’amahoro cyazamuka mu buryo budasanzwe. Bashobora no guhitamo kurema ubutaka bwigenga.”
Uyu mudipolomate wanabaye Ambasaderi wa USA muri Gambia yari aherutse kugaragaza ko abarwanyi ba M23 bakwiye kurambika intwaro, bagahabwa imbabazi na Leta ya RDC cyangwa bagahunga.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter tariki ya 9 Ugushyingo, Ambasaderi Cohen yagize ati: “Mu burasirazuba bwa RDC, abarwanyi ba M23 baratsindwa vuba. Igihe kirageze ngo bemere gukomorerwa na Leta cyangwa se bahungire mu bihugu by’ibituranyi bibatera inkunga.”
Ambasaderi Cohen atangaje aya magambo mu gihe imirwano ya M23 n’ingabo za Leta ikomereje ku rugabano rwa teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo, aho amahanga ashyigikiye Leta atewe impungenge n’uko uyu mutwe wafata umujyi wa Goma bidatinze.
M23 iri mu ntera ibarirwa mu bilometero 20 ugana i Goma nyuma yo gufata bimwe mu bice by’ingenzi muri Rutshuru, birimo santere nkuru y’iyi teritwari, Kiwanja ndetse na Bunagana iherereyemo umupaka wa RDC na Uganda.



2 Responses
Ambasaderi Cohen abona M23 ifashe Goma, yarema igihugu cyigenga
eee ntabyiza mudushakira
Ambasaderi Cohen abona M23 ifashe Goma, yarema igihugu cyigenga
eee ntabyiza mudushakira