Umuhungu wa mbere wa Kabuga Félicien witwa Nshimyumuremyi Donatien arateganya kwigaragambiriza imbere y’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwasigariyeho urwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, asaba ko umubyeyi we ahabwa ubutabera buboneye.
Nshimyumuremyi wiyita ‘Nshima’ avuga ko azakora iyi myigaragambyo tariki ya 24 Ugushyingo 2022, ndetse arasaba n’abashyigikiye igitekerezo kuzerekeza kuri uru rukiko kumufasha.
Mu butumwa yatangiye ku rubuga nkoranyambaga rwe, Nshima yasobanuye ko umubyeyi we ahamya ko afite imyaka 90 y’amavuko yatangiye kuburanishwa adahari tariki ya 29 Nzeri 2022 adahari, kubera ko ngo yimwe uburenganzira burimo kwihitiramo “umunyamategeko yizeye”.
Nshimyumuremyi atangaje ko agiye gukora imyigaragambyo mu gihe uru rukiko rwa UN rukomeje kuburanisha urubanza rwa Kabuga, aho rwakira ibimenyetso by’ubushinjacyaha, hanumvikana ubuhamya bw’abamushinja. Uregwa yabanje kwanga kwitabira iburanisha, ariko nyuma arisubira, ararikurikirana.
Kabuga akuriranweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’ubwa UN buvuga ko yagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside, yifashishije ubutunzi yari afite, ijambo yari afite ku butegetsi bwariho ndetse n’ikinyamakuru RTLM yagize uruhare mu ishingwa ryacyo.

2 Responses
Imfura ya Kabuga irateganya kwigaragambiriza ku rukiko rwa UN
DORE UKO KIREBA NKIGISHIKURIKOTSA ARIKO UZIKO UMUNTU ABA MUBI NO KWISURA AKABA MUBI,NGO BASHAKAGA KO HASIGARA ABAFITE AMASURA ASA ATYA GUSA ,PUUUU IMANA NTIYABYEMERA DORE KO NUBWO MWIYAMBUYE UBUMUNTU MUKABA INYAMANSWA ARIKO TWE TUZIKO NAMWE MURI ABANTU BABI KU MUTIMA NO KWISURA BYO BIRAGARAGARA RWOSE NTABWO ARI UKUBAPFOBYA ARIKO NUBWO MUSA GUTYO NTAWE UKWIYE KUBIBAZIZA NKUKO MWISHE ABATUTSI MUBAZIZA UKO BAVUTSE KANDI NAMWE SIMWE MWAHISEMO GUSA GUTYO NI IMANA IBA ISHAKA KURYOSHYA ISI,DIFFERENT COLOR ONE PEOPLE,KANDI IKINDI TWESE TURI ABANYARWANDA,SINZI IMPANVU NA NUBU IBITERAHAMWE BYUNVA BYANGA BENE WABO BYITA ABATUTSI