Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagaragaje aho ahagaze ku bibazo bya Congo Kinshasa, u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23; avuga ko ashyigikiye ingingo zirimo kohereza umutwe w’Ingabo z’akarere muri burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uhari.
Macron yakomoje ku bibazo byo muri Congo, ubwo yari i Bali muri Indonesie aho yitabiriye inama yahuzaga abakuru b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi (G20).
Ni inama yanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).
Perezida Emmanuel Macron ubwo yagezaga ijambo kuri bagenzi be, yibukije ko muri Nzeri uyu mwaka yahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda cyo kimwe na FĂ©lix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bakaganira ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byabo.
Yakomeje agira ati: “Bombi twaraganiriye mu minsi ishize. Naganiriye kandi na Perezida [William] Ruto. Ndashimira uyu wa nyuma ku bw’ubukangurambaga n’ubwitange yagaragaje.”
Macron yagaragaje ko ku bwe abona hari igikwiye gukorwa kugira ngo amahoro mu burasirazuba bwa RDC agaruke, yitsa cyane ku biganiro bya Nairobi ndetse na gahunda yo kohereza umutwe w’Ingabo z’akarere muri Congo Kinshasa.
Ati: “Hariho inzira ishoboka yo guhuza akarere hashingiwe ku biganiro bya Nairobi dushyigikiye. Ibyo turi gukora bifitanye isano ya hafi n’Umuryango w’Abibumbye kandi bishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kohereza by’igihe gito [muri Congo] igice kinini cy’Ingabo z’akarere zigizwe n’iza Kenya.”
Perezida Macron kandi yabwiye bagenzi be bo muri G20 ko ibihugu byinshi bigize akarere Congo n’u Rwanda biherereyemo na byo byagaragaje ko byiteguye gutanga umusada, mu rwego rwo “kugarura umutekano mu mijyi myinshi, cyane uwa Bunagana n’indi mike bityo bigatuma imitwe ihari, M23 ihava.”
Yavuze ko ibi ari byo bizatuma habaho kugera ku nzira ya politiki igomba kuba iya mbere mu guhosha ariya makimbirane.
Ku bwa Macron, Kugira ngo iyi ntego igerweho yavuze ko yishingikirije ba “Perezida Kagame Tshisekedi bafite umuhate muri iki gihe.”
Yashimiye kandi Perezida William Ruto ku bw’Ingabo za Kenya yamaze kohereza muri Congo Kinshasa [zamaze kugera i Goma], ashimangira ko u Bufaransa buzakomeza kuba hafi iriya gahunda.

6 Responses
Aho Perezida Emmanuel Macron ahagaze ku bibazo bya RDC, u Rwanda na M23
MWA BWIYE. KISEKEDI. AKAMPANIKA AMPABOKO. AMPAHORO AGATAHA’CONGO. M23 ITARAHAGERA.

Ariko ujyurwara mumutwe? yakoziki.tue bete.
Aho Perezida Emmanuel Macron ahagaze ku bibazo bya RDC, u Rwanda na M23
mubashigikire nabonabantu murikongo umututsi nicyaha bamfaburimusi nikibazo mutakwirengije