Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Ugushyingo, abaturage bo muri Gurupoma ya Moliro, muri Teritwari ya Moba mu Ntara ya Tanganyika bamaganye icyo bise kwigarurira mu buryo butemewe igice cy’ubutaka bwa Congo kw’ingabo za Zambia. Nk’uko amakuru menshi abivuga, iki kibazo kimaze imyaka ibiri .
Muri Werurwe 2020, abasirikare ba Zambia binjiye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo banyuze i Moba muri Gurupoma ya Moliro, mu mudugudu wa Kibanga. Aba basirikare ba Zambia bari barigaruriye uyu mudugudu ndetse bazamura ibendera rya Zambia nyuma yo kumanura irya RDC. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko hahise hoherezwa ingabo za FARDC muri ako gace.
Ingabo za Congo n’iza Zambia ndetse zakozanyijeho muri uyu mudugudu, nk’uko ayo makuru avuga.
Amaherezo impande zombi ziyemeje gukemura ayo makimbirane mu mahoro bigizwemo uruhare na SADC nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Icyakora, abatuye muri kariya karere ka RDC baranenga guceceka kw’abayobozi b’igihugu kuri iyi dosiye, bavuga ko mu myaka irenga ibiri ishize ntacyo bayikoraho.
”Turabona ko guverinoma ya Congo idahangayikishijwe n’iyi dosiye. Ntabwo tuzi niba leta yaragurishije iki gice cy’ubutaka. Rero nibatubwire aho umupaka uri. ”
Ubwo yabazwaga kuri iyi dosiye na Radio Okapi, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ku rwego rw’intara ya Tanganyika, yijeje abaturage bo mu itsinda rya Moliro ko hari ibiri gukorwa kuri iyi dosiye.
Pierre Lumbwe aratangaza ko bateganya mu mezi atatu ari imbere gukorana inama n’uruhande rwa Zambia kuri iyi ngingo.


