Koreya ya Ruguru yabwiye Amerika ko iri mu rusimbi izicuza nyuma yo kurasa mu Nyanja y’u Buyapani

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Koreya ya Ruguru yateguje “igisubizo gikaze cya gisirikare” ku bijyanye n’ingamba za Amerika zo kongera ingabo muri kariya karere hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta byavuze ko Washington iri mu “rusimbi izicuza” .

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui, yamaganye inama y’ibihugu bitatu iherutse kuba hagati ya Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani, aho abayobozi banenze igerageza ry’intwaro za Pyongyang ndetse banizeza kurushaho gukaza ubufatanye mu by’umutekano.

Koreya ya Ruguru ikaba yarashe misile ya ballistique yerekeza ku nyanja y’u Buyapani nk’uko ingabo za Koreya y’Epfo zibitangaza.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) bwavuze ko misile yarashwe kuri uyu wa Kane yagenze ibirometero 240 ku butumburuke bwa kilometero 47 nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui, yatangaje ko amasezerano y’inama ya Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani aherutse kwamagana igerageza rya misile za Pyongyang, azatera amakimbirane mu gace Koreya iherereyemo .

Hashize icyumweru kimwe JCS itangaje ko Pyongyang yarashe misile ballistique, nyuma gato y’uko abategetsi b’u Buyapani nabo babonye iraswa ry’igikekwaho kuba misile ballistique.

Mbere yibyo, Koreya ya Ruguru yari yarashe misile nyinshi yavuze ko ari igisubizo ku myitozo ikomeye ya gisirikare yo mu kirere yakozwe na Amerika na Koreya y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *