Umunyamerika Bill Gates uri mu baherwe batatu ba mbere ku Isi yahaye Guverineri w’intara ya Makueni muri Kenya, Mutula Kilonzo Jr impano y’igitabo, na we amuha inkoni yo kugenderaho.
Gates ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba, aho ari mu bikorwa by’umuryango Bill and Melinda Gates Foundation byo guhangana n’ibura ry’ibiribwa no kurengera ibidukikije.
Guverineri Mutula yatangaje ko uyu muherwe yamuhaye impano y’igitabo yanditse. Bigaragara ko cyanditseho amagambo agira ati: “How to prevent the next pandemic”, bisobanuye ngo “Uko ikindi cyorezo cyakumirwa.”
Mu uru ruzinduko Gates yatangiye kuri uyu wa 16 Ugushyingo, yakiriwe na Perezida William Ruto wari kumwe n’itsinda rikorera mu biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse anatera igiti.
Uyu muherwe ni umwe mu bashyize imbaraga nyinshi mu gufasha ibihugu bitandukanye guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Yateguje ko mu gihe amahanga n’inzego bireba byarangara, hazaza ibindi byorezo byateza ibyago kurusha iki ngiki.



