Umuryango w’Umunyafurika wapfiriye ku rugamba muri Ukraine wokeje igitutu u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’umusore w’imyaka 23 wakomogaga muri Zambia, Nathan Lemekhani Nyirenda, wapfiriye ku rugamba muri Ukraine, wokeje igitutu u Burusiya bwarumbujyanyemo, ubusaba ibisobanuro byimbitse.

Guverinoma y’u Burusiya yemenyesheje iya Zambia tariki ya 9 Ugushyingo ko uyu musore wari waragiye kwiga amasomo ya nikeleyeri yapfiriye ku rugamba muri Nzeri 2022, gusa ntiyatanga ibisobanuro ku buryo yaba yarisanze arwanira igihugu cy’amahanga.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye mu gihe byari bizwi ko afungiwe muri gereza i Moscow, kuko muri Mata 2022 yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 9 n’urukiko rwo mu Burusiya, nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.

Umuryango wa Nyirenda waganiriye na BBC usobanura ko uyu musore yagiye mu Burusiya mu mwaka w’2018, muri gahunda y’amasomo, afatanwa ibiyobyabwenge mu muzigo yari ajyaniye umukiriya, kuko ngo ubusanzwe yakoraga akazi ko kujyanira abanu imizigo.

Mushiki wa Nyirenda witwa Muzang’alu Nyirenda yatangaje ko ubwo musaza we yafungwaga yarenganye kuko atari azi ko mu muzigo yari ajyaniye umukiriya hari harimo ibiyobyabwenge.

Ati: “Dutekereza ko atari azi ikiri mu muzigo. Yatubwiye ko atari akizi. Yakiriye ubutumwa bumusaba kujya gufata umuzigo, ahabwa amabwiriza y’aho agomba kuwujyana. Byageze aho ahagarikwa na Polisi, iramusaka, isangamo ibiyobyabwenge. Yasobanuye ko yakoreraga uwohereza imizigo ukorera kuri interineti kandi ntiyari azi ikirimo, ariko yarafunzwe.”

Muzang’alu yatangaje ko tariki ya 31 Kanama 2022 ari bwo bwa nyuma umuryango wabo wavuganye na Nyirenda, awubwira ko atakiri muri gereza, ko ahubwo ari ahandi hantu h’ibanga. Ati: “Yabwiye ababyeyi banjye ati ‘ntabwo nkiri muri gereza ariko aho ndi ni ibanga’.”

Yakomeje ati: “Ababyeyi banjye barahangayitse ubwo yababwiraga ibi. Twari tuzi ko ari imfungwa mu gihugu cy’amahanga, aho adafite uburenganzira, twahangayikishijwe n’ibyari bigiye kuba ariko nta byinshi yavuze kandi ababyeyi banjye ntibongeye kumubona.”

Nyuma y’amezi abiri arengaho iminsi batavugana, bakiriye inkuru y’urupfu rwa Nyirenda, bayimenyeshejwe na guverinoma ya Zambia, na yo yayimenyeshejwe n’iy’u Burusiya.

Muzang’alu yatangaje ko we n’umuryango we basaba guverinoma y’u Burusiya gusobanura uko byagenze ngo umwana wabo ajye ku rugamba, kandi yari imfungwa. Ati: “Yari akiri mutoya, bambwambura ubuzima. Yari afite umuvandimwe w’impanga, na we yatwaye igice cy’ubuzima bwe. Turashaka kumenya uko yijwijwe mu gisirikare umuryango we utabimenyeshejwe. Yaba yarajyanwe ku ngufu?”

Mu gihe uyu muryango usaba ibisobanuro, urifuza ko umurambo wa Nyirenda uherereye mu gace ka Rostov kegereye Ukraine wagezwa muri Zambia, ukawushyikirizwa, ukawushyingura mu cyubahiro. Ati: “Turashaka ko agaruka mu bamukunda, ariko tunakeneye ibisobanuro.”

Guverinoma ya Zambia na yo iherutse gusaba iya Zambia gusobanura uko byagenze ngo uyu musore ajye ku rugamba kandi yari akiri mu gifungo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *