Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yahishuye ko u Rwanda ruri mu bamuhaye ubufasha bukomeye mu gutuma atorerwa kuyobora iriya nzu iyobora umupira w’Isi, nyuma yo kumuremamo icyizere.
Gianni Infantino yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe, ubwo yari mu muhango wo gutangiza Inteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera muri BK Arena i Remera mu mujyi wa Kigali, aho yatorewe kuyobora FIFA muri manda ye ya kabiri.
Perezida Paul Kagame ni we watangije ku mugaragaro iyi nteko rusange yitabiriwe n’ababarirwa mu 2,000 bo mu bihugu 211 bisanzwe ari abanyamuryango ba FIFA.
Perezida wa FIFA mu ijambo rye, yavuze imyato u Rwanda ku bw’ibyiza rumaze kugeraho; by’umwihariko agaruka ku musanzu rwamuhaye watumye atorerwa kuyobora iriya mpuzamashyirahamwe.
Yavuze ko muri 2016 ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora FIFA yaje hano mu Rwanda, ari na ho yabitangiriye.
Byari muri Mutarama ubwo u Rwanda rwarimo rwakira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016).
Agaruka kuri ibi bihe yagize ati: “Inkuru ya kabiri nababwira kuri gihugu cyiza cyane, ni uko njye na cyo dufitanye umubano ukomeye. Ubwo niyamamarizaga kuba Perezida wa FIFA, u Rwanda rwakiraga CHAN. Naje mu Rwanda incuro ebyiri, ku mukino ufungura irushanwa [Amavubi yatsinzemo CĂ´te d’Ivoire igitego 1-0] hanyuma ngaruka ku mukino wa nyuma.”
Infantino yavuze ko aza bwa mbere yari yuzuye imbaraga ndetse n’icyizere cy’uko azatorwa, gusa ku nshuro ya kabiri akaba yaraciwe intege n’abakuriye amashyirahamwe y’umupira muri Afurika bahuye bakamubwira ko “twese turagukunda, ariko mu by’ukuri ntituzagushyigikira mu matora.”
Yakomeje agira ati: “Narababaye cyane, nsa n’ugiye kubivamo yemwe nanamaze kuzinga utwangushye, hanyuma mu buryo butunguranye hari umuntu waje kundeba, ampa itike y’umukino wa nyuma kubera ko nta tike y’umukino wa nyuma RDC yatsinze nari mfite. Uwo muntu yarambwiye ati ‘iyi tike ni iyawe wagenewe na Perezida Paul Kagame’.”
Ni igikorwa Infantino avuga ko yatekerejeho akanakizirikana cyane.
Infantino yavuze ko mu gihe yumvaga asa n’uwacitse intege yaje gusura Urwibutso rwa Jenoside [rwa Kigali], aza gusanga “Ndimo ndacika intege ibyo u Rwanda rwanyuzemo n’uko rwabyigobotoye byabera icyitegererezo Isi yose.
Yunzemo ati: “Nanzuye ko ntafite gucika intege, nagumye mu Rwanda, nitabira umukino nanakomeza kwiyamamaza, nyuma y’amezi make ntorerwa kuba Perezida wa FIFA, ariko icy’ingenzi kurushaho nabonye ni uburyo iki gihugu cyiyubatse gihereye ku busa.”



4 Responses
Hamenyekanye igihe cyo kongera kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Nabashaka gukorera impushya zogutwara ibinyabiziga badufungurire
Hamenyekanye igihe cyo kongera kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Nabashaka gukorera impushya zogutwara ibinyabiziga badufungurire
Hamenyekanye igihe cyo kongera kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Ndasaba kureba amanota nagize
Hamenyekanye igihe cyo kongera kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Ndasaba kureba amanota nagize