Umuyobozi wa diyoseze ya Kampala muri Uganda, Dr. Cyprian Kizito yanenze byimazeyo urubyiruko rwo muri kiriya gihugu rwishora mu bikorwa by’ubusambanyi bagakoresha nabi ingingo bahawe n’Imana aho kuzikoresha ibyo zagenewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi wo ku cyumweru ubwo bafunguraga ku mugragaro ikigo cy’ihuriro ry’urubyiruko ndetse n’icyumba gito cyo gesengeramo (Chapelle), uyu muyobozi wa Dioseze ya Kampala yibukije urubyiruko gukoresha neza ibitsina byabo, bakabikoresha icyo Imana yabigeneye.
Yagize ati “urubyiruko rwa none ruri gukoresha nabi ibitsina byarwo. Ibitsina byanyu Imana yabibahaye ngo mu bikoreshe murema abana, ariko ubu mwaramamaye mu kubikoresha uko mwishakiye mugamije kwishimisha n’ibindi.”
Uyu muyobozi yakomeje abakangurira gukoresha neza imibiri yabo bayobowe n’ijambo ry’Imana, buri gice cy’umubiri kigakoreshwa icyo cyagenewe kandi mu gihe cyacyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gusoza ijambo rye nyamukuru, yaniyamye ku mugaragaro abagabo bagihohotera abagore ndetse n’abagore bagihohotera abagabo babo aho yavuze ko abo na bo batayoborwa n’ibyanditswe bitagatifu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


