Burundi: Nyuma y’ubwicanyi, imvura idasanzwe nayo isize imiryango isaga 100 mu busembere

Sangiza iyi nkuru

Imvura idasanzwe irimo urubura n’umuyaga mwinshi yahitanye imitungo itari mucye mu bice bitandukanye by’igihguu cy’u Burundi, aho hamaze kubarurwa inzu zisaga 100 zasigaye hasi ubu imiryango myinshi ikaba iri mu busembere
Iyi mvura yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, yiganje mu duce tw’igihugu cy’u Burundi two mu ntara ya Bubanza Mitakataka yo muri komini Bubanza n’ahandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko kugeza ubu inzu zisaga 124 yari atuyemo imiryango itandukanye yasenywe n’iyi mvura, hegitari zisaga 116 z’imirima irimo imyaka zikononekara, insengero 7 z’amadini atandukanye ibyumba by’amashuri bitari bicye n’ibindi bitandukanye.
Ikindi ngo uretse inyubako zabomaguritse, hari abantu babili bagwiriwe n’inyumako ubu bakaba bajyanywe mu bitaro bameze nabi.
Benshi mu baturage bo muri utwo duce twibasiwe n’iyi mvura idasanzwe baganiriye n’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru baburiye ibyabo muri iki kiza batangaje ko batari kubona uko basana inzu zabo kuko zangiritse cyane bakaba basaba ubufasha bwihuse kuko nta ho bari.
Aka karere kaguyemo imvura idasanzwe, ni kamwe mu turere two mu gihugu cy’u Burundi twaranzwemo inzara cyane, aho mu minsi ishize ababarirwa muri 12 bahitanywe nayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abashinzwe umutekano muri turiya duce bo batangaje ko nta bufasha bwihuse bahise babona bwo guha aba bantu bahuye n’iki kibazo, ariko basaba abafite umutima wa kimuntu kugira icyo babafasha na bo bakabasha kubona aho barambika umusaya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *