Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yasuye Ukraine bitunguranye ayizeza intwaro

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yasezeranyije Ukraine imbunda 125 zo guhanura indege n’ubundi buryo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere ubwo yahakoreraga uruzinduko rutunguranye ku wa Gatandatu agiye kuganira na Perezida Volodymyr Zelenskyy .

Iyi kunga y’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere, u Bwongereza buvuga ko ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amapound (miliyoni 47 €), ije mu gihe u Burusiya bumaze iminsi bwibasira imiyoboro y’amashanyarazi ya Ukraine ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi bigateza umwijima ukabije ku mamiliyoni y’Abanya-Ukraine mu gihe ubukonje bukabije bw’itumba bwegereje.

Iyi nkunga kandi nk’uko tubikesha Euronews irimo radar n’irindi koranaabuhanga ryo guhangana na drones za Iran, u Burusiya bukoresha mu gutera ibipimo byo muri Ukraine.

Ije yiyongera kuri misile zirenga 1.000 u Bwongereza bwatangaje ko buzatanga mu ntangiriro z’uku kwezi.

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu byashyigikiye bikomeye Ukraine mu kurwanya ibitero by’u Burusiya, buha Kyiv miliyari 2.3 z’amapound (miliyari 2.6 €) mu nkunga ya gisirikare.

Perezida Zelenskyy yavuze ko ibihugu byombi ari “inshuti zikomeye.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *