Qatar: Karim Benzema ntagikiniye u Bufaransa mu Gikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi Karim Benzema ntakigaragaye mu ikipe y’u Bufaransa mu gikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar nyuma y’imvune yagiriye mu myitozo y’ikipe y’igihugu .

Uyu mukinyi w’imyaka 34 wegukanye Ballon d’Or iheruka, byabaye ngombwa ko ava mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu hakiri kare bitera impungenge umutoza Didier Deschamps.

Ibizamini byakorewe mu bigo bya ASPETAR i Doha byagaragaje ko Benzema yagize imvune ku kibero cy’ibumoso ku buryo itamwemerera gukomezanya n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa muri Qatar.

CBS Sports ivuga ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko azoroherwa nko mu byumweru bine cyangwa bitandatu, ikipe ye, Real, ikaba na yo iteganya kumukoreshereza ibizamini ngo imenye uburemere bw’imvune yagize.

Mu kwezi gushize, Benzema yakinnye iminota 27 gusa kandi yagize ibibazo byo mu ivi no mu maguru mbere y’iyi mvune yahuye nayo nta wundi muntu yigeze ahura nawe.

Mu gihe Ku wa kabiri, ari bwo u Bufaransa buzakina umukino wabwo wa mbere buhura n Australia, kuri Stade ya Al Janoub, umutoza Deschamps afite kugeza ku wa Mbere kuba yahamagaye umusimbura.

Karim Benzema yiyongereye ku mukinnyi w’umwaka w’Umunyafurika, Sadio Mane, nawe utazashobora gufasha igihugu cye cya Senegal mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imvune yagize mu mukino wahuzaga Bayern Munich na Werder Bremen ku itariki ya 8 Ugushyingo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *