Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Buyapani, Yoshiro Mori, yatangaje ko Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yatumye abaturage bo mu gihugu cye “bababara” .
Yoshiro Mori avuga ko itangazamakuru mu Buyapani ribogama mu makuru avuga ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
“Sinumva neza impamvu [Perezida w’u Burusiya Vladimir] Putin ari we unengwa gusa mu gihe Bwana Zelensky nta wumuvugaho na gato. Iki ni ikibazo. Bwana Zelensky yababaje abaturage benshi bo muri Ukraine ”, ibi bikaba byavuzwe na Mori mu ijambo rye mu birori bya politiki byabereye i Tokyo ku wa Gatanu, nk’uko byatangajwe na Kyodo News.
Yakomeje agira ati “Ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibogamiye ku ruhande rumwe. Biterwa na raporo zituruka iburengerazuba. Sinabura kumva ko bashingira gusa kuri makuru y’i Burayi na Amerika ”.
Mori yanenze Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani muri iki gihe, Fumio Kishida, ku bijyanye no gufata ‘“uruhande rumwe” muri aya makimbirane kandi amushinja ko akunda gupfukamira Amerika.
Mori kandi yaburiye ko u Burusiya bushobora “gukoresha intwaro za kirimbuzi” mu gihe ibintu byarushaho kuba bibi. Mu kwezi gushize, Putin yongeye gushimangira ko Moscou izakoresha intwaro zayo za kirimbuzi, mu gihe gusa ubusugire bw’u Burusiya bwaba buri mu kaga.

4 Responses
Uwari Minisitiri w’intebe w’u Buyapani yashinje Zelensky kuba inyuma y’akaga abaturage be barimo
Puin ntagahore arata intwaro zacyirimbuzi kuko azikoresheje nawe ntiyasigara

Uyu aravuga ibyo atazi ejo Korea ya ruguru iraje imutere missile. Yibuke ko nta kindi Zereski yari gukora kitari ukurinda Ukrene.