Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC)iravuga ko urubyiruko rusanga ibihumbi 500 arirwo ruzitabira bwa mbere amatora ya Perezida ateganyijwe mu Rwanda muri uyu mwaka ndetse ko ari narwo gusa ruzakorerwa amakarita mashya y’itora.
Ibi bikaba byaratangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora,Charles Munyaneza kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe,2017 mu nama yayihuje n’abatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kureba aho imyitwguro y’amatora igeze.
Munyaneza kandi yavuze ko amakarita yatanzwe mu 2016, agomba gutorerwaho umukuru w’Igihugu n’abadepite kandi ko abantu bagomba kuyafata neza kuko nta yandi bazakorerwa gusa ngo ku bayataye nabo bazatora kuko lisiti z’itora ziriho n’amakuru y’Ikarita Ndangamuntu.
Iyi komisiyo kandi ivuga ko ku bijyanye n’imiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu Rwanda muri uyu mwaka igeze kuri 80% aho abanyarwanda barenga Miliyoni 6 bamaze kwitandikisha kuri lisiti y’itora izakosorwa bwa nyuma muri Gicurazi 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amatora ya Perezida mu Rwanda ateganyijwe ku itariki ya 3 Kanama 2017 ku banyarwanda baba mu mahanga, n’iya 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


