Abazamu bari mu gikombe cy’Isi bahangayikishijwe n’umupira uzakoreshwa muri iyi mikino

Sangiza iyi nkuru

Abazamu bahanganye n’ikibazo kitoroshye mu marushanwa ya Qatar World Cup 2022 kuko imipira ikoreshwa mu gikombe cy’Isi uko ibihe bihita igenda irushaho kongererwa umuvuduko kandi ubwoko bushya buri gukoreshwa muri Qatar nabwo burushaho kwihuta, nk’uko umunyezamu wa Uruguay, Sergio Rochet, yabitangaje .

FIFA yavuze ko umupira mushya, bise Al Rihla cyangwa “urugendo” mu cyarabu, ugenda ku muvuduko ukabije kurusha iyindi yose mu mateka y’iryo rushanwa nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Ku cyumweru, Rochet yabwiye abanyamakuru ati: “Umwaka ku wundi, biragenda birushaho kubera byiza ba rutahizamu kandi kuri twe abanyezamu bikarushaho kutugora cyane”.

Rochet ati: “Uyu ni umupira wihuta cyane.” “Turi mu nzira yo kugendana n’imihindagurikire.”

Uyu musore w’imyaka 29 ukinira Nacional mu gihugu cye, yigaragaje nk’umuzamu wa mbere wahiswemo n’umutoza wa Uruguay, Diego Alonso, asimbuye Fernando Muslera w’imyaka 36, wakiniye ikipe y’igihugu mu bikombe bitatu by’isi ariko bikaba bishoboka ko kuri iyi nshuro azaba ari ku ntebe y’abasimbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *