Kuri iki Cyumweru, Igikomangoma Mohammed bin Salman akaba na Minisitiri w’Intebe wa Arabia Saoudite yitabiriye umuhango wo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi (FIFA World Cup 2022) ibera muri Qatar, hamwe n’abandi bayobozi mpuzamahanga. Ni ikintu gisa nk’icyatunguranye kubera umubano ukonje usanzwe hagati ya Qatar na Arabia Saoudite ndetse kinagaragaza imbaraga umupira w’amaguru cyangwa imikino ifite mu guhuza abantu .
Umukino utangiza irushanwa wahuje Qatar na Ecuador mu itsinda A, watangiriye ku isaha ya 1600GMT kuri Stade ya Al Bayt mu mujyi wa Qatari wa Al Khor.
Muri uyu mukino, Igikomangoma Salman yagaragaye ashyigikiye ikipe y’igihugu cya Qatar, yambaye igitambaro cya Qatar iruhande rwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Igikomangoma Salman kikaba cyahaye amashimwe Amir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wazanye Igikombe cy’Isi bwa mbere mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mbere yaho nk’uko tubikesha Saudigazette.com, igikomangoma Mohammed cyitabiriye ibirori byo gusangira byateguwe na Emir Qatari.

Abandi bayobozi bitabiriye gufungura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya mbere kibereye mu Burasirazuba bwo Hagati i Doha, barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi, Umwami wa Yorodani, Abdullah, Igikomangoma cy’ikamba muri Koweti, Sheikh Mishaal Al-Ahmad Al-Jaber Al-Sabah, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, visi perezida akaba na minisitiri w’intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan.
Hari kandi Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune, Perezida wa Liberia, George Weah, na Perezida wa Senegal, Macky Sall.
Umubano ukonje usanzwe hagati ya Qatar na Arabia Saoudite
Amakimbirane ya diplomasi hagati ya Qatar na Arabia Saoudite ashingiye ku rugamba rukomeje rwo guharanira kugira ijambo mu karere hagati y’ibi bihugu bihuriye mu kanama k’ubufatanye bw’ikigobe (GCC). Rimwe na rimwe byitwa Intambara nshya y’ubutita y’Abarabu.
Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuba mubi kuva mu ntangiriro z’ikiswe “Arab Spring” mu 2011 yasize ibyuho by’ubutegetsi ibihugu byombi byashakaga kuzuza, Qatar ikaba yari ishyigikiye inkundura y’impinduramatwara naho Arabia Saoudite ikayirwanya. Ibihugu byombi ni ibihugu bikorana na Amerika, kandi byirinze intambara yeruye hagati yabyo.
Qatar ntabwo yumvikana na Arabiya Saoudite ku bibazo byinshi: Televiziyo ya Qatar, Al Jazeera, yashyigikiye impinduramatwara yo mu bihugu by’Abarabu; ikomeza umubano mwiza na Iran, mukeba wa Arabia Saoudite; kandi yashyigikiye Muslim Brotherhood (Yayoboye impinduramatwara mu bihugu birimo Misiri) mu bihe byashize.
Arabia Saoudite ivuga ko amakimbirane na Qatar ari agace gato k’amakimbirane ya Iran na Arabia Saoudite kubera ko Arabia Saoudite imaze igihe ihangayikishijwe n’umubano w’iki gihugu na Iran n’imitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na Iran.
Icyakora, Qatar yo ivuga ko amakimbirane ashingiye ku kuba Arabia Sauudite igerageza gusubiza inyuma iterambere Qatar imaze imyaka isaga 20 yishimira.


