Uganda: Kajugujugu igipolisi giheruka kugura yagonze inzu y’umuturage

Sangiza iyi nkuru

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu igipolisi cya Uganda cyari giherutse kugura mu minsi ishize yasenye igisenge cy’inzu y’umuturage ahitwa Mutungo mu karere ka Makindye mu nkengero z’umujyi nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru. igipolisi kikaba cyemeye kuvugurura inzu y’uyu muturage.

Umuvugizi w’igipolisi, Andrew Felix Kawesi ubwo iyi nkuru yakorwaga ngo akaba yari arimo kwerekeza ahabereye iyi mpanuka aho yari yatangaje ko amakuru arambuye ari butangwe mu masaha ari imbere.

c69ltl2wsaax9a

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amakuru ari guhwihwiswa kandi aravuga ko Umukuru w’Igipolisi, IGP Kale Kayihura nawe ashobora kugera ahabereye impanuka mu masaha ari imbere kuri uyu wa Gatatu nyuma y’aho yasubitse ikiganiro yagombaga kugirana n’itangazamakuru ku cyicaro cya polisi ahitwa Naguru.

Abayobozi b'ingabo nabo bahageze
Col Ham Kaija, ukuriye ishami rya polisi ryo mu kirere n’umwe mu bapilote bari bayitwaye, Capt. Aziz Ssentamu

Ubuyobozi bw’igipolisi cya Uganda bukaba bwiyemeje ko buzasana inzu y’uyu muturage witwa Annet Nampijja iherereye muri Makindye hifashishijwe abubatsi b’igipolisi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa polisi Felix Kawessi wongeyeho ariko ko iki kibazo cyatewe n’uko igisenge cy’iyi nzu ngo cyari cyubatse nabi ku buryo byoroshye ko umuyaga wa kajugujugu ugisambura.

jk

Nk’uko byatangajwe na Capt. Aziz Ssentamu, umwe mu bari batwaye iyi kajugujugu, yatangaje ko impanuka yatewe n’ikirere cyari kimeze nabi bigatuma we na mugenzi we bafata icyemezo cyo kugendera ahagana hasi banga guca mu bihu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *