Agaruka ku bijyane n’imitangire ya Serivisi zihabwa abaturage , Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda, Prof.Shyaka Anastase yavuze ko ari kimwe mu byibanzweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu 2017, aho byagaragaye ko hakirimo ikibazo mu byiciro bitandukanye.
Prof.Shyaka mu Kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, yashimangiye ko muri uyu mwiherero buri Minisiteri yagaragaje uko ihagaze n’ibyo iteganya gukora mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano ariko ko hagiye hagaragara ibyuho.
Akomeza avuga ko abayobozi barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bafashe umwanzuro ku bintu byo gukurikirana no gufata ibyemezo mu maguru mashya ndetse abayobozi bakareka kurebera.
Ku rundi ruhande ngo igipimo kijyanye n’imitangire ya Serivisi, n’ibipimo bijyanye n’urwego rw’ubukungu biracyafite imbogamizi zitandukanye ati ” Haba n’igipimo kijyanye n’uko tunoza za gahunda ziganisha ku kunoza imibereho myiza y’abaturage hari ahagaragara intege nke ’’.
Yungamo ko iyo urebye ibyo abaturage bagaragaza cyane cyane nka za njyanama, uburyo zibafashe mu kugira uruhare muri gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa nabyo biganisha kuri ya mitangire ya Serivisi usanga imbaraga zikiri nkeya ari nayo mpamvu umwiherero wavuze ko bikwiye kongerwamo imbaraga mu buryo bufatika.
Ikindi abaturage batagiramo uruhare ni itegurwa ry’ingengo y’Imari z’uturere twabo na gahunda y’Imihigo duhiga.
Ikindi kizashyirwamo imbaraga harimo kurwanya ruswa n’akarengane no kugerageza gukemura ibibazo by’abaturage kandi bigakorwa ku gihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Prof.Shyaka kandi avuga ko ku bijyanye n’amazi hagaragayemo ibibazo ariko ko harigukorwa ibishoboka kugira ngo iyi serivisi nayo inogere abaturage kurushaho.
Kunoza Serivise ntabwo ari ukwakira abantu duseka ahubwo ni ukuzuza inshingano:
Akomeza avuga ko nubwo usanga abantu bavuga amazi cyangwa amashanyarazi byose ari imitangire ya Serevisi ati ” Uburyo dukora ni uburyo duha Abanyarwanda ibyo bakeneye’’.
Prof. Shyaka ashimangira ko ari nabwo buryo abayobozi basubiza amaso inyuma bakareba ibyo bakora bakabikosora ari nayo mpamvu imyanzuro yose y’Umwiherero 2017 iganira ku kurushaho gutanga serivisi no gukorosa ibikosamye mu mikorere y’abayobozi.
Prof.Shyaka kandi yashimangiye ko muri rusange hagiye hagaragaramo ibyuho muri Serivisi zitandukanye ati “ Harimo kurebera, icya kabiri harimo kudafata ibyemezo mu buryo bwihuse igihe bigaragara’’.
Ubuhinzi n’ubworozi nabyo ni bimwe mu byagarutsweho muri uyu Mwiherero gusa ubushakashatsi bwa RGB ku miyoborere (Scorecard 2016) bukaba bwaragaragaje ko serivisi zihabwa abahinzi arizo ziri ku mwanya wa nyuma mu Rwanda.
Ku ya 2 Werurwe ,2017 nibwo hasojwe umwihirero w’Abayobozi bakuru mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro. Nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo hakaba harafashwe imyanzuro 26 igomba gushyirwa mu bikorwa.
Umwanzuro wa 13 ugira uti” Kunoza imitangire ya serivisi mu Nzego za Leta hitawe ku bipimo bigaragazwa n’inzego zibishinzwe no kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (Rwanda online services).
Naho uwa 16 ugira uti” Kunoza imitangire ya serivisi mu mavuriro ya Leta, amavuriro y’abikorera n’ibigo by’ubwishingizi bw’indwara”.
Kanda hano usome imyanzuro y’Umwiherero 2017:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


