Mbuji-Mayi: Urundi rubyiruko hafi 2000 rwerekeje i Kinshasa mu myitozo ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ubukangurambaga rusange bwatangijwe na Perezida wa Repubulika, urubyiruko rwinshi rukomeje kwinjizwa mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). I Mbuji-Mayi, kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Ugushyingo 2022, aba basirikare bashya bakabakaba 2000 berekeje i Kinshasa aho bagiye gufatira imyitozo ya gisirikare .

Uru rubyiruko ruzifatanya n’abandi bashya bamaze kugera i Kinshasa, baturutse cyane cyane muri Bunia, Goma no mu tundi turere twa Repubulika. Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe kwinjiza mu gisirikare mu karere ka 21 ka gisirikare, Lt. Col. François Shungule, ngo aba basore n’abakobwa bitabiriye umuhamagaro watanzwe n’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’intambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu hagati ya FARDC na M23.

Ku Cyumweru, itariki ya 20 Ugushyingo nk’uko iyi nkuru dukesha Digitalcongo.net ivuga, uru rubyiruko rwo muri Mbuji-Mayi rwahawe ikiganiro cya nyuma cy’imyitwarire, mbere yo kwerekeza i Kinshasa.

Kuva uyu muhamagaro wa Perezida wa Repubulika wasohoka, ibihumbi by’urubyiruko rwakiriye neza ubwo bukangurambaga. Muri Haut-Katanga, abasore barenga 600 binjijwe mu gisirikare. Muri Kivu y’Amajyaruguru, urubyiruko rugera ku 2000, harimo abarenga 800 bo muri Goma, na bo binjiye mu gisirikare. Muri Bunia, abakobwa n’abasore bashoboye kuva mu mujyi berekeza Kinshasa. Muri Tshikapa, kandi, urubyiruko rusaga 400 rwitabye uyu muhamagaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *