Abasilamu barasaba Leta kubafasha gukora impinduka mu idini bavuga ko ryugarijwe n’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda urasaba Leta kuwufasha gukora impinduka mu idini ryabo, kuko ngo ryugarijwe n’ibibazo byinshi bimaze igihe kinini birimo imicungire mibi y’umutungo n’imiyoborere itanoze.

Ibi bibazo bigaragara mu nyandiko ifunguye Imanzi Fahd Al-Sud washinze itsinda TF2/Islam Impinduka ya II yageneye abanyamakuru tariki ya 31 Ukwakira 2022.

Muri ibi bibazo, Imanzi avuga ko hariko kuba izina AMUR/RMC ritarahindutse, kandi amasezerano ubuyobozi bwa Isilamu bwagiranye na TF2 tariki ya 17 Nzeri 2014 yarasabaga ko rihindurwa bitewe n’uko rifite igisobanuro cy’ishyirahamwe kandi n’amategeko arigenga ateye nk’ay’amashyirahamwe.

Mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV, Imanzi yatanze urugero rw’ibindi bigo bikorera mu Rwanda bifite izina rya ‘RMC’, akaba abona Isilamu ikwiye kugira izina ryihariye, riyiha igisobanuro cy’idini kurusha ibindi byose.

Umva ikiganiro cyose kuri BWIZA TV

Imanzi avuga ko nta bumwe buri muri Isilamu kuko hari amatsinda usanga aba ahanganye muri iri dini ngo “kubera urwikekwe n’inzangano zikururwa n’abayobozi no kutavuga rumwe ku bantu bafungwa bafungishijwe na bagenzi babo, kwigizanyayo no guhezanya mu buyobozi no ku nyungu rusange.”

Ku kibazo kijyanye n’imicungire y’umutungo w’abasilamu, imanzi avuga ko ucunzwe nabi kandi urigiswa. Ati: “Twagaragaje: Ukuntu AMUR irimo guprivatiza ibigo n’amafaranga yabyo ntagaragazwe (kurigiswa); ibya Al-Halaal Bank, iby’umushinga w’icyicaro cya AMUR wazimye ndetse n’ubutaka kizubakwaho, amafaranga abaislam batanze kubera uwo mushinga, ndetse n’inkunga H.E yatwemereye.”

Imanzi avuga ko mu masezerano ubuyobozi bwa Isilamu (AMUR/RMC) bwagiranye na TF2 muri Nzeri 2014 bigizwemo uruhare n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), bemeranyije ko habaho ubugenzuzi (audit), RGB yemera kubibafashamo, ariko ngo kugeza ubu ntibirakorwa.

Ati: “Twemeje kandi ko hazaba AUDIT ndetse na Leta (RGB) yemera kubidufashamo, ariko na n’ubu imyaka ishize iyo audit itarakorwa, itanavugwa kubera ko urwishe ya nka rukiyirimo, inkoni yakubise mukeba yarengejwe urugo, bagezemo baruma gihwa, barabwika barinumira, kuko harimo n’abo iyo audit irebe.”

Nyuma y’imyaka 7 ibi bibazo n’ibindi bikubiye muri iyi nyandiko bidakemuwe cyangwa ngo bihabwe umurongo, tariki ya 24 Ukwakira 2022 Imanzi yandikiye Mufti w’u Rwanda abimwibutsa, ariko ngo ntacyo yamusubije.

Tariki ya 2 Ugushyingo 2022, Imanzi yandikiye Umuyobozi Mukuru wa RGB, amugaragariza uburyo AMUR/RMC itubahirije amasezerano yagiranye na TF2 yo ku wa 17 Nzeri 2014, asaba ko uru rwego kwinjira muri iki kibazo, rugafasha impande zombi kugikemura.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abasilamu barasaba Leta kubafasha gukora impinduka mu idini bavuga ko ryugarijwe n’ibibazo
    Uyu IMANZI mumwitondere kuko sishyashya,ntabwo mumulyango wacu harimo ibibazo ahubwo abereyeho kubiteza kubera gushaka amaramuko.
    Ntabwo ari mubusilam ateza ibibazo aho abari hose ateza akaduruvayo

  2. Abasilamu barasaba Leta kubafasha gukora impinduka mu idini bavuga ko ryugarijwe n’ibibazo
    Uyu IMANZI mumwitondere kuko sishyashya,ntabwo mumulyango wacu harimo ibibazo ahubwo abereyeho kubiteza kubera gushaka amaramuko.
    Ntabwo ari mubusilam ateza ibibazo aho abari hose ateza akaduruvayo

  3. Abasilamu barasaba Leta kubafasha gukora impinduka mu idini bavuga ko ryugarijwe n’ibibazo
    Uyu IMANZI mumwitondere kuko sishyashya,ntabwo mumulyango wacu harimo ibibazo ahubwo abereyeho kubiteza kubera gushaka amaramuko.
    Ntabwo ari mubusilam ateza ibibazo aho abari hose ateza akaduruvayo

  4. Abasilamu barasaba Leta kubafasha gukora impinduka mu idini bavuga ko ryugarijwe n’ibibazo
    Uyu IMANZI mumwitondere kuko sishyashya,ntabwo mumulyango wacu harimo ibibazo ahubwo abereyeho kubiteza kubera gushaka amaramuko.
    Ntabwo ari mubusilam ateza ibibazo aho abari hose ateza akaduruvayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *