Abacungagereza bo muri Uganda babujijwe kujyana terefone ku kazi muri iki gihe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, abategetsi ba Uganda babujije abakozi ba gereza gukoresha telefone zabo zigendanwa mu gihe cy’Igikombe cy’Isi, bababurira ko abagororwa bashobora kwifashisha kurangarira ibibera muri iyi mikino kwabo bagatoroka .

Umuvugizi wa Komiseri Mukuru ushinzwe amagereza, Frank Mayanja Baine, mu magambo ye yagize ati: “Itangira ry’amarushanwa y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru ku ya 20 Ugushyingo 2022 n’ibyishimo byayo bishobora gutuma imfungwa zitoroka.”

Iri tangazo nk’uko tubikesha Africanews ryongeyeho riti: “Abakozi ntibagomba kujya ku kazi bafite terefone kuko zirangaza kandi zikabangamira urwego rwo kuba maso”.

Ibi byatangajwe mu gihe gutoroka gereza bikunze kuba inshuro nyinshi muri Uganda.

Muri Nzeri 2007, imfungwa zirenga 200 zatorotse gereza irinzwe cyane mu karere ka Karamoja mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Mu 2006, abagororwa 500 na bo batorotse gereza yo muri Arua, mu karere ka Nili y’uburengerazuba (mu majyaruguru y’uburengerazuba).

Uganda ikaba ifite abagororwa barenga 6.000 muri gereza zayo, nk’uko bigaragara mu nyandiko za leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *