Hari abari bahiye ubwoba ubwo iyi ndege yagwaga kuri iki kibuga cy'indege

RDC yasobanuye iby’indege y’ingabo z’u Bufaransa yaciye igikuba muri Kisangani

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye iby’indege y’ingabo z’u Bufaransa yaguye bitunguranye ku kibuga cy’indege cya Bangboka mu mujyi wa Kisangani, abaturage n’abo mu nzego zishinzwe umutekano bagacikamo igikuba.

Iyi ndege y’ubwikorezi yaguye kuri iki kibuga ku wa 18 Ugushyingo, bamwe batangira gukeka ko ari umwanzi waba yinjiye mu gihugu ndetse ngo abasirikare ba RDC bari biteguye gutabara iyo byari kuba ngombwa.

Habayeho ubugenzuzi ubwo yari imaze kugwa kuri iki kibuga cy’indege, bigaragara ko harimo abasirikare 9 b’Abafaransa, batanu muri bo ari abapilote, abandi ari abofisiye basanzwe.

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ugushyingo, yasobanuye ko iyi ndege yaguye kuri iki kibuga mu buryo bwihutirwa kuko hari ibyago by’uko moteri yayo yashoboraga gushya.

Muyaya yatangaje ko ubundi yavuye mu Bufaransa, ikaba yagombaga gukomereza i Bujumbura, yerekeza i Ndjamena muri Chad, gusa ngo byabaye ngombwa ko igwa ku kibuga cya Kisangani mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Yemeje ko ikimara kugwa, abashinzwe umutekano bayikoreye ubugenzuzi, basangamo abasirikare 9 kandi ngo nta kibazo cy’umutekano yari iteye.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Kis24 gikorera muri Kisangani avuga abakoze ubugenzuzi basanze iyi ndege nta ntwaro yari yikoreye, kandi ngo abatekinisiye baturutse mu Bufaransa bagiye kuyikanika.

Ikibuga yaguyeho ni cyo ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zimazeho iminsi, nyuma yo kurasa ku birindiro by’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Rutshuru.

Hari abari bahiye ubwoba ubwo iyi ndege yagwaga kuri iki kibuga cy'indege
Hari abari bahiye ubwoba ubwo iyi ndege yagwaga kuri iki kibuga cy’indege

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *