Nyuma y’amasaha make Inteko ishinga amategeko y’u Burayi itoye kuri uyu wa Gatatu umwanzuro wemeza ko u Burusiya ari ‘“umuterankunga w’iterabwoba,” u Burusiya bwahise burasa urufaya rwa misile ku bikorwaremezo bikomeye bya Ukraine ndetse no ku basivili .
Igisirikare cy’u Burusiya cyateye ibisasu mu ivuriro ry’ababyeyi i Vilniansk, umujyi muto wo mu Karere ka Zaporizhzhia, bihitana uruhinja rw’iminsi 2 bikomeretsa abaganga n’abaforomo. Nyina w’uruhinja yarokotse icyo gitero.
Umurwa mukuru wa Kyiv na wo washyizwe mu mwijima, kandi amazi yarahagaritswe igice kinini, nyuma y’aho u Burusiya bwibasiye sitasiyo z’amashanyarazi mu gihugu hose nk’uko tubikesha Yahoonews.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yashinje u Burusiya, bwatakaje uduce twinshi mu bitero bya Ukraine, ko “bwatangije intambara y’ubugwari y’iterabwoba ku baturage.” Kuleba yanditse kuri Twitter ko kwibasira ibikorwa remezo, ari ukwihorera kubera ko Abarusiya bananiwe “gutsinda intambara ingabo za Ukraine.”
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Kyiv, Vitali Klitschko, misile 31 z’u Burusiya zerekejwe ku murwa mukuru kuri uyu wa Gatatu ushize. Klitschko yabwiye ikinyamakuru cyo mu Budage, Deutsche Welle, ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yari agamije “gutera ubwoba abantu, no kubicisha ubukonje nta mashanyarazi.”
Klitschko yavuze ko Abanya Ukraine bugarijwe n’imbeho bigeze bahura na yo kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira, akomeza avuga ko bishobora kuba ngombwa kwimura ibice bimwe bya Kyiv mu gihe ubushyuhe, amashanyarazi n’amazi byakomeza kubura.
Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyarashe misile 21 z’u Burusiya ku wa Gatatu, ariko 10 zashoboye gutambuka. Mu gihugu hose, nk’uko Ukraine ibivuga, misile 70 zarashwe ku bikorwa remezo; 51 zahagaritswe neza.


