Ba rwiyemezamirimo barenga 1.000 bakiri bato bo mu turere twa Rubavu, Rusizi, Muhanga na Nyagatare biteguye guhabwa ubumenyi bubategurira kujya ku isoko ry’umurimo ndetse na gahunda zo kubyihutisha bazahabwa n’ibigo byo guhanga udushya bizwi nka “HANGA Hubs” .
Mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga wa HANGA Hub muri Rusizi, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakuru mu Rwanda, RISA, kuri uyu wa Kane arasura Akarere ka Rusizi kugira ngo abonane n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi no kumenyekanisha abakozi ba RISA HANGA Hub boherejwe gukorera mu Karere ka Rusizi hamwe na sitasiyo yo gukoreramo ya Rusizi HANGA Hub izaba ifite icyicaro muri YEGO Center.
Umuyobozi mukuru wa RISA n’intumwa ze bazasura kandi ikigo cya YEGO, hanyuma bahure na ba rwiyemezamirimo bato bo muri Rusizi muri Rusizi YEGO Center.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ry’Ubukungu byashyize umukono ku masezerano y’inkunga yo gushyigikira no kongera amahirwe y’akazi ashingiye ku ikoranabuhanga mu nzego zisumbuye z’ubukungu binyuze muri Innovation Hubs, aha bita HANGA Hubs.
Ikigamijwe ni ugushyigikira ishingwa ry’ibigo bishya mu mijyi ine yo mu Rwanda, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1.000 bo muri Rubavu, Rusizi, Muhanga na Nyagatare biteguye kungukira mu bumenyi bazahabwa bubategurira kujya ku isoko ry’umurimo.

HANGA Hubs izatanga umwanya n’inkunga ku bakiri bato binjira ku isoko ry’umurimo n’ibigo bitangiye vuba mu gukoresha ikoranabuhanga rishya kugirango bongere umusaruro, guhangana, n’imikurire. Umushinga wa HANGA hubs uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe amakuru cy’u Rwanda (RISA) ku bufatanye bwa hafi n’abandi bafatanyabikorwa benshi muri urwo rwego.
Uyu mushinga witezweho gukemura icyuho kikigaragara mu guhanga udushya mu Rwanda kigaragarira cyane cyane mu kubura inkunga yo kwihangira imirimo mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kugera kuri serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya. Biteganijwe ko umushinga wa HANGA Hubs uzatera inkunga abahanga udushya bakiri bato 768 binyuze muri gahunda y’ubushakashatsi y’amezi 9, izavamo gushinga ibigo bishya 192.

Serivisi z’inkunga zizahabwa abahanga udushya bakiri bato muri gahunda ya HANGA Hubs 4 zirimo kubufasha mu bucuruzi; inkunga yo kwemeza isoko n’abakiriya, ingendo zo kubahuza no kubamenyekanisha hagamijwe gufasha ibigo bishya gukura hakiri kare ku buryo bishobora gutera ishoramari.

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, akaba yarakiriye itsinda riyobowe n’Umuyobozi mukuru wa RISA, aho ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’impande zombi mu mikoranire igamije guteza imbere Huye Innovation Hub.


