Kuri uyu wa Kane, itariki ya 24 Ugushyingo, umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, yasabye umucamanza kwemeza ibirego biregwa Joseph Kony, umuyobozi w’inyeshyamba z’Abagande za Lord Resistance Army, nubwo atarafatwa .
Uyu mugande bivugwa ko ari we munyabyaha ushakishwa na ICC umaze igihe kirekire ataratabwa muri yombi. Impapuro zo kumuta muri yombi zasohotse mu 2005 ashinwa ibyaha 33 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Mu 2011 Perezida Barack Obama we yanohereje ingabo gufasha ingabo zo mu karere gufata Kony ariko ntizabibasha.
Kony yatangije umutwe w’inyeshyamba uvugwaho kumena amaraso menshi mu myaka irenga mirongo itatu ishize ashaka gushyiraho amategeko icumi ye mu majyaruguru ya Uganda, kandi kuva ubwo LRA yagiye ibiba iterabwoba mu bihugu bine bya Afurika nk’uko tubikesha Reuters.
Mu magambo ye, umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan, yagize ati: “Icyakora, iki cyemezo cyo kumuta muri yombi ntikiracyakurikizwa kugeza na n’ubu. Bwana Kony amaze imyaka 17 ahunga ubutabera nubwo byakomeje gshyirwamo ingufu.”
Khan yavuze ko yasabye abacamanza uburenganzira bwo gutngiza iburanisha kugira ngo hemezwe ibirego Kony ashinjwa adahari, yongeraho ati: “Ni ku nshuro ya mbere ibiro byanjye bibisabye kuva ICC yashingwa.”
Ati: “Nabonye ko ari ngombwa kandi bikwiye gushaka kwihutisha urubanza aregwamo ku buryo bwuzuye bujyanye na Sitati ya Roma”, amasezerano agenga ICC nk’uko avuga.
Khan yavuze ko abakekwaho icyaha badashobora kuburanishwa muri ICC badahari, ariko bishoboka ko habaho iburanisha ryemeza ibirego baregwa nubwo baba batarafatwa.


