Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ubujurire bw’umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher, rutegeka ko azakomeza kuburana afunzwe.
Dr Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo yatakambiye abacamanza batatu bamuburanishaga, abasaba gutesha agaciro igifungo cy’agateganyo yakatiwe n’urukiko rw’ibanze.
Yasobanuraga ko impamvu asaba gufungurwa by’agateganyo, akaburana ari hanze, zirimo kuba afungiwe aha wenyine, kuba ngo ibyaha aregwa bishingiye ku mpamvu za politiki no kuba ashaka guhanagura izina rye ho ibi byaha yemeza ko ari ibihimbano bigamije kumuharabika.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Dr-Kayumba-yatakambiye-urukiko-ngo-rumufunguze-by-agateganyo
Nk’uko ubushinjacyaha bwari bwabisabye, urukiko na rwo kuri uyu wa 25 Ugushyingo rwanzuye ko Dr Kayumba akomeza gufungwa by’agateganyo, agategereza kuburana mu mizi tariki ya 13 Mutarama 2023 icyaha akurikiranweho cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha bwacyo.
Dr Kayumba yatawe muri yombi muri Nzeri 2021 nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’umushinja gushaka kumusambanya ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.


