Imodoka za gisirikare z’imitamenwa zo mu bwoko bwa IAG Guardian Extreme 4 × 4 ziri koherezwa muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kitaramenyekana zinyujijwe ku Cyambu cya Mombasa .
Biravugwa ko imodoka nyinshi z’ubu bwoko agaragaye zirimo gupakururwa zivawa mu bwato, mbere yo koherezwa ahantu hataramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Military Africa ivuga.
Icyambu cya Mombasa cyo muri Kenya gisanzwe gikoreshwa n’ibihugu byinshi byo mu burasirazuba bwa Afurika bidakora ku nyanja birimo Uganda, u Burundi, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

IAG Guardian Extreme ni imodoka z’intambara zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Zakozwe na International Armored Group company.
Ibi binyabiziga bitanga uburinzi bwo ku rwego rwa gatatu bwemewe n’ibihugu bya NATO buzwi nka STANAG (Standardization Agreement), kandi bushobora kwihanganira amasasu y’imbunda ka machine gun cyangwa ay’imbunda za ba mudahusha ya 7.62mm kimwe na za grenade.
Imodoka nyinshi za IAG zitwaje z’imitamenwa zimaze kwinjira mu gisirikare cya Afurika, nk’aho muri Gashyantare umwaka ushize, u Budage bwateye inkunga y’izi modoka zigera kuri 15 igisirikare cya Niger mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi mu kurwanya iterabwoba.
Ku rundi ruhande, Igisirikare cya Cameroun nacyo gikoresha imodoka z’ubu bwoko zifite ubushobozi bwo kwihanganira ibisasu bya mine mu kurwanya abitwaje intwaro imbere mu gihugu.

6 Responses
Imodoka z’intambara hatazwi igihugu cyazitumije zagaragaye zipakururwa ku Cyambu cya Mombasa
Bigaragara ko iribigu birikwitegura inambara

Izi nizu Rwanda2 kuko nitwe tuzikeneye kuko ibibihugu bituzungurutse biratwanga rero murumvako tuzikeneye cyane,

Mbashimiye amakurumutugezaho burimutsi naho izomodokanizihungabanya umuturagewafurika kandibanyirabayazana bakiyambukira